RUBAVU: ABATURAGE BIBUKIJWE KO UMUTEKANO ARI INSHINGANO YA BURI WESE N'ISHINGIRO RY'ITERAMBERE RIRAMBYE

Rubavu, 21 Kanama 2025 - Mu rwego rwo kwegera abaturage no gukomeza gahunda yo kubumbatira umutekano n’iterambere ry’igihugu, abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, abayobozi b’Akarere ka Rubavu, Ingabo na Polisi, basuye abaturage b’Imurenge ya Cyanzarwe na Rubavu baganira ku bibazo bigaragara muri ako gace no gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, NTIBITURA Jean Bosco, yibukije abaturage ko nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe, rugomba gukomeza urugendo rw’iterambere binyuze mu kubungabunga umutekano. Yagaragaje ko kugira igihugu gitekanye bisaba kurwanya magendu, ruswa, ibihuha, ibiyobyabwenge, no kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk'abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka. Yashimangiye ko umuryango nyarwanda ari wo shingiro ry’umutekano n’iterambere, bityo usabwa kurangwa n’ubwumvikane, uburere bukwiye bw’abana, no kudasesagura umutungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimangiye ko abaturage bafite uruhare mu kwiteza imbere cyane cyane binyuze mu buhinzi n’ubworozi, ariko agaragaza ko hari ibikorwa bigayitse bikigaragara muri iyi mirenge birimo kwambutsa ibintu mu buryo butemewe, magendu n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Eugene Nkubito yashimiye abaturage ba Cyanzarwe na Rubavu ku mbaraga bagira mu kwiteza imbere, abibutsa ko iterambere ridashoboka hatabanje kubakwa umutekano. Yagaragaje ko magendu, intwaro, ndetse no kwambuka mu buryo butemewe ari imbogamizi ku mutekano w’igihugu, anibutsa ko bamwe mu rubyiruko rwa Cyanzarwe bakomeje kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo muri RDC, abasaba kubyirinda no kwirinda ibihuha bishaka gusubiza igihugu inyuma.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CP Emmanuel Hatari yibukije abaturage ko ibyaha byambukiranya imipaka bigira ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abaturage harimo magendu, ibiyobyabwenge n’imyenda ya caguwa yangiza ubuzima. Yabakanguriye kwirinda inzoga z’inkorano no kumenya ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburengerazuba, Egide Rwagihuta yasabye abaturage kurwanya ibihungabanya umutekano wo mu midugudu birimo kwihanira, kwishora muri “banke lamberi” zambura abaturage, ndetse no kubashishikariza gutanga amakuru ku batanga izo nguzanyo zitemewe.

Abayobozi bose bashimangiye ko umutekano ari inshingano ya buri muturage kandi ari wo shingiro ry’iterambere rirambye. Basabye abaturage kurwanya ibihuha, gufatanya kurera no kujyana abana ku ishuri, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse no kubungabunga ibyagezweho kugira ngo Rubavu n’u Rwanda muri rusange bikomeze urugendo rw’iterambere.

Back