RUBAVU: ABATURAGE BASABWE KWIRINDA KWAMBUKA IMIPAKA MU BURYO BUNYURANYIJE N'AMATEGEKO

Kuri uyu wa Kabiri, Guverineri w’Intara Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper, n’abandi bayobozi yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rubavu mu nteko babaganiriza ku bibazo baherutse guteza batera amabuye inzego z’umutekano aho bise ku isoko mpuzamahanga.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco ubwo yifatanyaga n’aba baturage mu nteko yababwiye ko ubuyobozi bwishimira ibyiza abaturage bakora ariko bukagaya ibibi bikorwa, abashimira ko bazi gukora agira ati “ Dushima ibyiza tukagaya ibi bikorwa, muri abaturage beza, bakora bakiteza imbere binyuze muri gahunda zashyizweho na Leta”

Yakomeje ababwira ko bashyigiwe mu bucuruzi bakora binyuze muri gahunda zigamije iterambere bashyiriwe cyane cyane ibyangombwa biborohereza mu ngendo zambukiranya imipaka bakora no kwirirnda kuzikoramo amakosa ashyira ubuzima bwabo mu kaga nko kwambutsa ibicuruzwa bitemewe ndetse ntibice no ku mipaka isanzwe izwi kandi ikoreshwa ati “Muri gahunda mwashyiriweho, mukwiye kwirinda gukoramo amakosa arimo gukora magendu, abasaba kwirinda ubuhahirane bunyuze muri magendu kuko atari bwo ubuyobozi bwimakaza, Turashishikariza abaturage mwese ko ubwo buhahirane butera imbere ariko bukanyura mu nzira zemewe n’amategeko. Abasaba kunyura ku mipaka yemewe ihari kandi ifunguye ndetse ko bongerewe n’amasaha umupaka ukorera. Yakomeje ababwira ko inzira zitemewe zigendana na magendu nk’ubucuruzi butemewe bukwepa imisoro ntibunyure mu nzira zemewe n’amategeko no gukoresha ibyangombwa byemewe, ibyo rero ntibyemewe”

Back