RUBAVU: ABAMOTARI BIYEMEJE GUTEZA IMBERE UMUTEKANO WO MU MUHANDA N’ISUKU AHO BANYURA BOSE

Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba bakoze ubukangurambaga bugamije kubungabunga no guteza imbere umutekano wo mu muhanda, kunoza serivisi zitangwa n'abamotari bakorera muri Rubavu no gukumira impanuka zibera mu muhanda. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2025 ubwo Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba bufatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwashyiraga mu bikorwa ubu bukangurambaga.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abamotari baturutse mu mirenge yose y’Umujyi wa Rubavu hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere na Polisi, maze bahurira kuri Stade Umuganda. Bahaboneye ubutumwa bwibanda ku kubungabunga umutekano wo mu muhanda, isuku mu nzira banyuramo, isuku bwite irimo imyambaro (amajile) n’isuku y'ingofero zabo, ndetse no gutanga serivisi inoze ku baturage babagana.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP Emmanuel HATARI, yasabye abamotari kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, bubahiriza amategeko n’ibyapa bibayobora. Yabasabye kwirinda gukora amakosa yo mu muhanda no kurenga ku mabwiriza nkana, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru ndetse no kwirinda kuba intandaro y’impanuka.

Yanabakanguriye kurwanya magendu n’imyitwarire irimo gutwara abakekwaho ibyaha bya forode na magendu cyangwa kunyura mu nzira zitemewe, abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kwimakaza umutekano n’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abamotari kunoza serivisi batanga, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kuko serivisi nziza ituma abashyitsi babishimira kandi bagasubira mu Karere bumva babisobanukiwe neza.

Yabasabye kandi kugira uruhare mu kubungabunga isuku aho banyura hose, abibutsa ko kubona imyanda ntibyakwiye kubatera kuyirengaho ahubwo bakayitoragura bagaharanira isuku y’umujyi. Yanabibukije kuba imboni z’umutekano wo mu muhanda, barinda ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano.

Abamotari banagaragarijwe ko ibibazo bya parikingi bahura na byo biri gushakirwa umuti urambye. Basabwe gukomeza kwihangana no gukoresha ahantu Akarere kabashyiriyeho muri iki gihe, ndetse bamenyeshwa ko hari n’ahandi hagiye gutegurwa kugira ngo bikorohere abamotari b’Umujyi wa Rubavu.

Ubuyobozi bwabasabye kwirinda imivundo no kurwanira abakiriya kuko bidindiza serivisi, binabangamira imikoreshereze myiza ya parikingi.

Back