RUBAVU: ABAKOZI B’AKARERE BIYEMEJE KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA NZIZA MU KUBAKA UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Uku kwezi k'Ukwakira ni ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kwatangiye ku wa 01 Ukwakira 2025 kukazarangirwa kuwa 31 Ukwakira 2025. Ni muri urwo rwego rero, mu Karere ka Rubavu kuwa 13 Ukwakira hateguwe Ibiganiro ku Bumwe n'Ubudaheranwa bigatangwa ku bakozi bakorera mu Karere ka Rubavu by'umwihariko abakorera ku Karere. Ibi biganiro byitabiriwe n'abakozi bose ndetse n'abayobozi kuko byayobowe n'Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ISHIMWE Pacifique (Paccy), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari ndetse n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, kigamije kungurana ibitekerezo ku mateka y’u Rwanda no kwimakaza indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.
Iki kiganiro cyaranzwe n’ubufatanye n’ubwisanzure, aho buri wese yagiraga uruhare mu gusobanuza cyangwa mu kunganira bagenzi be, bigafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse — uhereye ku gihe cy’ubukoloni, isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, kugeza ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu biganiro byatanzwe, abakozi bibukijwe ko amateka y’u Rwanda yigisha byinshi, by’umwihariko ku kamaro ko kubungabunga ubumwe, gukunda igihugu, no guharanira iterambere rusange.
Visi Meya ISHIMWE Pacifique yashimye uruhare rw’abakozi mu gukomeza kubaka igihugu, abasaba gukorera hamwe no kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda ukunda igihugu.
“Twese dufite inshingano yo kuba ishusho nziza y’igihugu cyacu. Dukore neza, duhe serivisi nziza, twirinde amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugomba kuba abo bavuga bati ‘Nkore neza bandebereho’,” Visi Meya ISHIMWE Pacifique.
Nyuma y’ibiganiro, abakozi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mirimo yabo ya buri munsi, barushaho kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’imiyoborere myiza, binyuze mu gutanga serivisi inoze, kwirinda ivangura, no gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizakomereza mu mirenge no mu byiciro bitandukanye by’abaturage, birimo urubyiruko, nk’uko amabwiriza y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaherwanwa kwa 2025 abiteganya. Ibi bikorwa bigamije gukomeza kubaka igihugu gishyize hamwe, cyubakiye ku gukunda igihugu, kwiyunga n’ukwemera ko buri Munyarwanda afite uruhare mu kubaka ejo heza.