RUBAVU: ABAGIZE IHURIRO RY’ UBUMWE N’UBUDAHERANWA BIYEMEJE KURANDURA IMVUGO ZIHEMBERA URWANGO MU BANTU

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2024 ,mu cyumba cy’ inama cya Kivu Intare Arena mu karere ka Rubavu  hateraniye  ihuriro ry’ Ubumwe n’ Ubudaherwana rifite insanganyamatsiko igira

 iti:” Indangagaciro na kirazira: Isooko y’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa by’ Abanyarwanda

Ni ihuriro riteraniyemo abagize ibyiciro by'ubuyobozi, abafatanyabikorwa, abahagarariye amadini n’ amatorero, Urubyiruko n 'abahoze mu buyobozi, bagaragaje ko hakiri inzitizi zikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda by’umwihariko muri aka karere gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,  ahakunze kugaragara amacakubiri n’ingengabitekerezo bishingiye ku moko.

Izindi nzitizi kandi ziri mu rubyiruko aho usanga urubyiruko abenshi batarasobanukirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda bitewe n’ inyigisho bakomora ku babyeyi babo cyangwa ibyo birirwa basoma ku mbuga nkoranyamabaga ziba zigamije guhembera urwango mu banyarwanda.

Hon Senateri  Nyirahabimana Solina wari Intumwa ya Unit Club Intwararumuri muri ibi biganiro, ari nawe Mushyitsi Mukuru, yasabye abaturage n’ abayobozi muri rusange kwirinda imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside zikomeje guturuka mu gihugu cy’ abaturanyi cya Congo

Senateri Solina kandi yasabye abayobozi kwegera urubyiruko rugasobanurirwa byimazeyo iyi gahunda y’ ubumwe n’ ubudaheranwa kuko byagaragaye ko urubyiruko rutigishijwe neza rukurana intekerezo mbi, bityo bagahera ku barimu, abayobozi n’ ababyeyi babo kuko ahanini intekerezo mbi ariho bazikura ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko bafite umukoro wo kwigisha abaturage ariko bahereye ku bayobozi hanyuma bagakomereza no kuzindi ngeri zitandukanye, harimo n’ abaturage bagenda kandi bagahahira mu gihugu cy’ abaturanyi  cya Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:”Ni byo koko dufite abaturage bagenda n’ abakorera muri Congo, kandi byagaragaye ko muri iki gihugu hari bamwe bakomeje guhembera inzangano zishingiye ku moko, rero muri iyi gahunda tugomba kwibanda kuri aba bantu bambukiranya umpaka tukabibutsa ko bagomba guhaha ibibatunga gusa bakirinda guhahahirayo n’ ibisenya igihugu”

Mu karere ka Rubavu Igipimo cy’ ubumwe n’ ubwiyunge kigeze kuri 94%  ,mu gihe mu gihugu kiri kuri 94,7%, umwe mu mwanzuro wafatiwe muri iyi nama akaba ari ugukomeza gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu byiciro binyuranye birimo: Abarimu, abanyeshuri, abayobozi mu nzego zose, n’ abakora imirimo yambukiranya imipaka mu rwego rwo guca intege abagihembera ingengabitekerezo ya Genoside n’ amakuru y’ ivangura acicikana ku mbuga nkoranyambaga aturuka mu gihugu cy’ abaturanyi.

Back