RUBAVU: ABAGEZE MU ZABUKURU BASHIMIRWA URUHARE RWABO MU KUBAKA IGIHUGU

Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imibereho myiza y’abakuze, mu Karere ka Rubavu, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wabereye mu Murenge wa Rugerero. Uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti:
“Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza habakiri bato, n’inkingi mu iterambere rirambye.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yagaragaje ko gufasha abageze mu zabukuru atari igikorwa cy’impuhwe, ahubwo ari uburyo bwo kwiteganyiriza ejo hazaza, kuko buri wese azagera mu zabukuru. Yibukije ko umuntu ugeze mu zabukuru ari ufite imyaka 65 kuzamura, asaba ko bakomeza kwitabwaho no guhabwa umwanya mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Yanasabye abageze mu zabukuru gukomeza kuba umusemburo w’indangagaciro nyarwanda, barinda urubyiruko ibiyobyabwenge, bakarutoza isuku, ubupfura no gukunda igihugu.

Yanabahamagariye kandi gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyifuzwa binyuze mu gukora siporo, kwitabira gahunda z’ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kwizigamira muri Ejo Heza, kugira ngo bazabashe kugira ubuzima bwiza kandi bwizewe.

Mu gusoza uyu munsi, abageze mu zabukuru baremewe ndetse batanga n’impano ku batishoboye babiri, mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho myiza no kubafasha kugira ubuzima burambye kandi bufite icyerekezo.

Back