RUBAVU: ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA MU MIHIGO Y'UMWAKA WA 2025-202625–2026
Mu Karere ka Rubavu habaye inama y’Inteko rusange ya JADF Icyerekezo Rubavu, yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bafatanya n’Akarere mu bikorwa by’iterambere. Iyi nama yari igamije gusuzuma ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025, ndetse no kwemeza gahunda y’ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025–2026.
Ibikorwa byaganiriweho byibanze ku nkingi eshatu z’ingenzi zigize iterambere ry’Akarere, ari zo Imibereho myiza y’abaturage, Ubukungu n’Imiyoborere myiza, byose bigamije gushyira mu bikorwa intego za Leta zo kwihutisha iterambere binyuze muri Gahunda ya NST2.
Mu ijambo ryatangije inama, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kugira ngo ubufatanye bugire umumaro, umufatanyabikorwa agomba guhuza n’icyerekezo cy’igihugu, akagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no gufatanya n’ubuyobozi mu ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’imihigo y’Akarere.
Yasabye ko ibikorwa by’abafatanyabikorwa bigenewe abaturage byakongerwamo imbaraga, bigashyirwa mu bikorwa ku gihe, kandi bigakorwa hashingiwe ku bibazo byihutirwa abaturage bafite. Yagize ati: “Ubufasha buhabwa abaturage bukwiye guhita bujyana n’ibikenewe cyane, aho abaturage bafite ibibazo bikomeye ari bo ba mbere bagenerwa ibikorwa.”
Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’Akarere, anabibutsa ko imihigo n’ibikorwa byose bigomba gushingira ku muturage nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.