RUBAVU: ABADEPITE BASABA URUBYIRUKO KWIMAKAZA UBUMWE NO KUGIRA UMURAVA MU MURIMO WUBAKA IGIHUGU
Muri iki cyumweru, itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko rwo gukurikirana imikorere n'imitegekere y'inzego z'Igihugu zegerejwe abaturage n'izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage. Abadepite bari mu ruzinduko mu Karere ka basuye banaganira n’abaturage b’Imurenge itandukanye ku mateka y’u Rwanda, ubumwe n'ubudaheranwa n’uruhare rw’umurimo mu iterambere. Basabye urubyiruko gukorera hamwe bihangira imirimo,kubungabunga ibyagezweho no kwirinda ivangura n’amakimbirane mu miryango.
Abadepite bazakurikiranye cyane cyane imitangire ya serivisi zirimo ikoranabuhanga, ubutaka, irangamimerere, irangiza ry’imanza, ubuhuza n’ubufasha mu by’amategeko, n’uruhare rw’inteko z’abaturage mu kubakemurira ibibazo.
Depite Rutebuka Balinda yibukije abaturage ko umurimo unoze ari inkingi y’iterambere rirambye. Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwihangira imirimo no gukorera hamwe, agira ati:
“Iterambere ntiryizana. Rituruka ku murimo witaweho kandi uhamye. Dukorere hamwe, dukorere ku ntego, dufatanye kubaka ejo hazaza heza.”
Depite Mpembyemungu Winifrida yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari urufunguzo rw’iterambere rirambye n’amahoro. Yagize ati: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni zo mbaraga zacu; ni urufunguzo rw’iterambere n’amahoro arambye. Tugomba kubukomeraho, tukirinda ivangura iryo ari ryo ryose, twubaka Igihugu dushyize hamwe.”
Uruzinduko rw’Abadepite mu Karere ka Rubavu rwagaragaje akamaro ko kwegera abaturage no gukomeza kubashishikariza indangagaciro z’ingenzi zirimo ubumwe, umurimo n’ubwiyunge. Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku guharanira iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye n’imbaraga z’Abanyarwanda ubwabo.
Abaturage bagaragaje ko bashyigikiye izi ngamba, biyemeza gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubufatanye, kwirinda ivangura n’amacakubiri, no guharanira iterambere ribazanira ejo hazaza heza. Uru ruzinduko rwashimangiye ko kugira igihugu gitekanye kandi gitera imbere bisaba uruhare rwa buri wese.