RUBAVU: ABADEPITE BAKANGURIYE URUBYIRUKO KWIRINDA INDA ZITATEGANYIJWE NO KWITABIRA SERIVISI Z’UBUZIMA BW’IMYOROROKERE
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukwakira na tariki 01 Ugushyingo 2025, Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko rikorera mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko bashyigikira gahunda z’iterambere ry’abagore (FFRP) ndetse n’ihuriro ry’abashyigikiye uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (RPRPD), riyobowe na Depite Uwizeye Marie Thérèse, ryagiranye ibiganiro n’ ibyiciro bitandukanye by’abaturage mu Karere ka Rubavu.
Ibiganiro byari bigamije kumenyekanisha Itegeko rigenga abantu n’umuryango, no gukangurira urubyiruko kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi bibazo bikomoka ku kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.
Abadepite bakiriwe na Madamu Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, basuye Isange One Stop Center iri muri Gisenyi Hospital, aho bagaragarijwe serivisi zitangwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abakorewe ihohoterwa kubona ubutabera n’ubufasha bwihuse.
Nyuma y’aho, iri tsinda ryasuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Byahi, riganira n’abayobozi bacyo ndetse n’abajyanama b’ubuzima ku buryo urubyiruko rwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, n’imbogamizi zikigaragara zituma izi serivisi zidafatwa nk’iz’ingenzi n’abangavu n’ingimbi.
Mu biganiro byabereye mu Murenge wa Rubavu, Abadepite baganiriye n’abaturage babasobanurira iby’ingenzi bikubiye mu Itegeko rigenga abantu n’umuryango, bibutsa ko kubahiriza inshingano z’umuryango ari imwe mu nkingi zubaka iterambere rirambye, no kubakangurira kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa ryo mu miryango.
Abadepite basabye urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kwirinda inda zitateganyijwe, no kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko ari byo bizabafasha kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.