RUBAVU: ABACURUZI BASABWA GUKORERA MU MUCYO NO GUCURURIZA MU MASOKO YEMEWE N'AMATEGEKO
Minisitiri w'Umutekano Dr. Vincent Biruta ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere n’abagize inzego z’umutekano yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bushengo aho yaganirije abaturage b’Umurenge wa Rubavu na Cyanzarwe kuri gahunda za Leta no kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukirana imipaka.
Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku kibazo cy’abantu bakoresha imipaka mu buryo butemewe, bacuruza magendu n’ibicuruzwa bidafite ubuziranenge. Yibukije ko hari abaturage baherutse kwihangira isoko bise mpuzamahanga, barwanya n’inzego z’umutekano. Ibi yabigarutseho nyuma y’uru ruzinduko, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagiriye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu ubwo yari yasabye ko abacuruzi bahoze mu isoko bise irya mpuzamahnga kwiyandikisha no kwimurirwa mu isoko ryemewe rya Karukogo, bamwe muri bo bakaba baramaze kurigeramo ubu bari gukora mu buryo bwemewe n'amategeko. yagize ati "Ubwo