RIB yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu karere
Ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Busasamana ku kagari ka Makoro guhera saa yine kugera saa cyenda n'igice hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha.
Muri iki gikorwa cyitabiriwe n'Umujyanama wa Komite Nyobozi Habimana Martin ari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri RIB Dr Murasira Thierry ndetse n'Ushinzwe iperereza muri RIB mu Ntara y' iburengerazuba Bwana Kabayiza Patrick bagaragarije abaturage ingaruka zitandukanye z'ibyaha ziteganywa n'amategeko zirimo igifungo ndetse n'ihazabu basabwa gukomeza kubyirinda no kubikumira by'umwihariko bahereye kuby'ihohoterwa ndetse n'ibyo kurihishira.
Nyuma y'ibiganiro abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bafite ibijyanye n'ibyaha bishyikirizwa RIB ngo ibikurikirane, naho ibindi bihabwa ibisubizo n'umurongo w'uko byakemuka.