Perezida wa Sena ya Sierra Leone yashyimye ubwisanzure bw’urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone Dr Abbass Bundu  n'itsinda ayoboye bari kumwe na Hn Ndangiza Madina na Hn Bugingo aho bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace ari kumwe n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu karere basuye Umupaka muto ndetse n'umupaka munini La Corniche banyurwa n’iyoshya ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mpande zombi.

Mu ruzinduko ry'icyumweru rwari rugamije kunoza imibanire myiza iri tsinda ryifuje no gusura iyi mipaka kugira ngo ryirebere uko ubuhahirane bukorwa hagati y'u Rwanda na DRC aho bashimye uko bukorwa bakagaragaza ko biri mu cyerekezo cy'Umuryango wa Africa yunze ubumwe korohereza urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

Nk’uko byagarutsweho na Perezida w’Inteko Ishingamategeko muri Sierra Leone ngo koroshya ubuhahirane ni zimwe mu ntego z’Umuryango wa Afrika yunze ubumwe aho abaturage b’ibihugi bitandukanye bibonanamo binatuma barushaho gukorera hamwe mu bucuruzi biteza imbere ubwabo ndetse n’ibihugu muri rusange.

Yagize ati:’’ Twaje kureba uko ubucuruzi bukorwa nuko abaturage bagenderana,ibyo nabonye ni iterambere riteye ishema kandi rikwiye kwigirwaho cyane ko ibi biri no  mu ntego z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe aho ibihugu biwugize bisabwa koroshya urujya n’uruza rw’abantu hatezwa imbere ubuhahirane.’’

Yashimye ibikorwa remezo bitandukanye yabonye kuri iyi mipaka agaragaza ko ari intambwe ishimishije u Rwanda rwateye agaragaza ko bikwiye kwigirwaho na buri wese.

Hn Ndangiza Madina yavuze ko uru ruzindiko ruri mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano ndetse no kwigiranaho by’umwihariko cyane ko ibihugu byombi bifite amateka bigenda bihuriraho.

Yagize ati: ‘’Umubano w'Ibihugu byombi ni mwiza ,ku ruhande rw'inteko baje kwigira kubyo tumaze kugeraho cyane ko ari Igihugu gifite amateka gihuriyeho n’u Rwanda ariko by’umwihariko baje no kureba uko abaturage bongeye kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside.’’

Uretse kuganira by’umwihariko n’abagize Inteko Ishinga amategeko ndetse no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Gisozi, iri tsinda ryifuje gusura imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kureba uko horoshwa urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu.

 

Back