Perezida wa Sena ya Kenya yishimiye ubucuruzi bukorerwa ku mipaka ya Rubavu
Perezida wa Sena muri Repubulika ya Kenya mu ruzinduko rw’akazi n’intumwa ayoboye bishimiye ubucuruzi bukorerwa ku mipaka ihuza Rubavu(Rwanda) na Goma (DRC) ndetse na guhunda zo kurushaho kubunoza agaragaza byabera urugero rwiza ibihugu by’afurika y’iburasirazuba

Perezida wa Sena ya Kenya Hon Kenneth Lusaka ubwo yari aharekejwe na mugenzi we perezida wa Sena y'u Rwanda Hon Makuza Bernard basuye bimwe mu bikorwa birimo isoko mpuzamikapa riri ku mupaka muto Petite Barriere,umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo,La Corniche,basura Gasutamo banareba serivisi zihatangirwa ahagaragajwe ko kubyigiraho byazamura ubukungu bw’ibihugu byo mu karere.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Hon Kenneth Lusaka perezida wa sena ya Kenya yashimye uburyo ubucuruzi bwambukiranya umupaka yasanze buteye imbere yemeza ko ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kwigira ku buryo bukoreshwa aha.

Yagize ati:"Twaje nka Sena ya Kenya gusinya amasezerano agamije kunoza imikoranire na sena y’u Rwanda,turi kwigiranaho kuko dushaka uko kwambukiranya imipaka byakorwa neza nkuko bikorwa hagati ya Congo n’u Rwanda.’’
Yakomeje agaragaza ko binyuze mu bufatanye ibihugu bigize East Africa Community bizashishikarizwa koroshya ubucuruzi kuko bituma akarere gatera imbere ndetse by’umwihariko nka Kenya hakomeza gushyirwa imbaraga mubyo babonye ku Rwanda.

Perezida wa Sena y' u Rwanda Hon Makuza Bernard yashimye mugenzi we n'itsinda rimuherekeje ndetse ashimangira ko bigiye kugira icyo byungura mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse n'urwego rwa Sena rwabyo.
Agira ati:" Baje mu rwego rwo gusinya amaseserano ku butwererane ariko bifuje no kureba uko hanze ya Kigali ubuzima bumeze kugirango barebe uko ibintu bikorwa mu Rwanda by'umwihariko ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ,nubwo Congo itaba mu muryango w'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba imipaka yacu ni urugero rwiza rwo kwigirwaho mu bucuruzi."
Akomeza avuga ko umubano hagati ya Sena ku mpande zombi waje kubera abakuru b’ibihugu batangiye gahunda y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi na Sena zikaba zitari gusigara.

Isoko mpuzamipaka ryasuwe ryatwaye miliyoni 3 z'amadolari rije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya umupaka hongerwa by’umwihariko iby’ u Rwanda rwohereza mu mahanga binyuze kuri uyu mupaka muto unyuraho abasaga ibihumbi 55 ku munsi mu gihe umupaka munini La Corniche nawo unyuraho abasaga ibihumbi 8 ku munsi