Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kureka kurangara bagakora
Ku munsi wa 3 w'uruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agirira mu ntara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru kuri uyu wa 10 Gicurasi 2019 yasuye abaturage b'Akarere ka Rubavu bari kumwe n'abo mu karere ka Rutsiro abasaba kureka kurangara ahubwo bagashyira imbaraga ku murimo.

Nk’uko yabigarutse mu butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku baturage barenga ibihumbi 100 bari bateraniye ku kibuga cya Kayanza mu murenge wa Nyundo yashimiye abaturage ba Rubavu na Rutsiro anabasezeranya ko Guverinoma igiye gukora ibishoboka ngo ibibazo bigihari bikemuke ariko abasaba kubigiramo uruhare bareka kurangara ahubwo bagashyira imbere gukorera hamwe kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze kibe intangararugero mu iterambere.
Yagize ati:’’ Baturage ba Rubavu na Rutsiro nagira ngo mbashimire kandi mbasezeranya ko guverinoma igiye gukora ibishoboka ngo ibibazo bikiri aha bikemuke ariko namwe mushyireho akanyu bityo dutere imbere abantu bareke kurangara, twikorere, twiteze imbere, dukorere hamwe, igihugu cyacu gikomeze kibe intangarugero kuko kimaze kuba intangararugero mu iterambere no mu buryo gitera imbere.’’
Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert yashimiye Umukuru w'Igihugu byinshi amaze kugeza ku batuye Akarere ka Rubavu anaboneraho kumugaragariza ibisigaye birimo inyubako y'isoko rya Rubavu itaruzura, Amazi meza n'amashanyarazi bitaragera kuri bose, imwe mu mihanda itarakorwa n'ibindi.
Yagize ati:’’ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mutwemerere mu izina ry’abaturage bateraniye aha tu bashimire ko imvugo ariyo ngiro aho nk’uko mwabidusezeranije mumaze kutugeza kuri byinshi birimo ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’amatara ndetse n’inyubako z’imipaka yombi zifasha cyane mu guteza imbere ubuhahirane.’’
Yaboneyeho kugaragaza n’ibisigaye gukorwa nabyo yemeza ko kubera Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabyo bizagerwaho bidatinze.

Hasoje umwanya w'ubuhamya, ibitekerezo, ibyifuzo ndetse n'ibibazo abaturage bagaragarije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abiha umurongo bigomba gukemurwamo byihuse.