Nyuma yo gutemerwa inka Nyiramagori amaze gushumbushwa 5
Nyuma y’uko umugizi wa nabi amautemeye inka,Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi amaze guhabwa inka 5 nk’ikimenyetso kigaragariza abagifite umutima wo kugira nabi ko bakwiye kubizinukwa.
Ibi bikaba byatangajwe kuri icyi cyumweru ubwo abanyamuryango 142 ba Ibuka mu karere ka Rubavu n’inshuti zabo bamushyikirizaga inka 2 bamugeneye mu rwego rwo kumugoboka.
Mbarushimana Gerard waje uhagarariye iri tsinda yavuze ko gushumbusha uyu mubyeyi ari uguca intege abagifite ingengabitekerezo ya jeoside ndetse n’imitima yo kugira nabi aho bibonera ko ikibi gitsindishwa ikiza.
Ati’’ Bigaragara ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,bakifuza kugira nabi, ibitekerezo byo gushumbusha uyu mubyeyi byaje mu rwego rwo kumufata mu murongo ndetse no guca intege babandi bagifite ibitekerezo bibi.Twishyize hamwe tumugenera izi nka kugira ngo tumwereke ko turi kumwe nawe. "
Yakomeje avuga ko uretse izi nka zombi zikamwa banamugeneye inkunga y’amafaranga ibihumbi Magana abiri mirongo itanu (250 000Frws) azamufasha gukemura ibibazo afite mu rugo.
Nyiramagori Rachel washyikirijwe izi nka yashimye Leta y’u Rwanda yimakaje ubumwe ndetse igashyira imbaraga mu kubutoza Abanyarwanda asabira umugisha abamushumbushije.
Ati :" Njyewe nshimiye Leta yaduhaye umutekano ndetse namwe mwatekereje kunshumbusha nyuma y'uko nari mbuze inka nari mfite. Imana ibahe umugisha kandi isubize aho mwakuye. "
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Ishimwe Pacifique mbere yo gushyikiriza uyu mubyeyi izi nka yashimye abagize iki gitekerezo amusaba kuzifata neza anamwizeza gukomeza ku muba hafi.
Yagize ati :" Muribonera ko nyuma y'uko umuntu umwe akoze ikibi abandi benshi bahurije hamwe imbaraga mu gukora ibyiza aho ukomeje kugenda ashumbushwa n'ingeri zitandukanye,ibikorwa nk'ibi byo gushumbusha uwagize ikibazo bizaca intege abagizi ba nabi ndetse n'abandi abo aribo bose bafite imigambi yo kugira nabi abacitse ku icumu’’.
Yamusabye kuzazifata neza uko ashoboye kose zikazororoka cyane bityo akazanagera ku rwego rwo gutekereza ku kuba nawe yakwitura abandi no kubagoboka.
Yashoje amwizeza ko ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu harimo kurebwa uko uyu mubyeyi yahabwa urwuri rwo kuroreramo izi nka kugira ngo ze gukomeza kuragizwa ahubwo nawe agire aho yororera.
Ku wa 22 Mata 2020, nibwo Sibomana Jean Pierre yafashwe akekwaho gutema inka y’uyu mukecuru ayisanze mu kiraro cyayo aho atuye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Sibomana yaje kuraswa arapfa ubwo yageragezaga gutoroka aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanama.
Mu nka Nyiramagori amaze kubona harimo 2 yahawe n’Abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL)ndetse n’imwe yahawe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze ifite n’iyayo hakiyongeraho n’izi 2 yahawe n’Abanyamuryango ba Ibuka mu karere ka Rubavu n’inshuti zabo.