Minisitiri w'Ingabo yifatanije n'Abaturage b'Akagari ka Murambi mu muganda wo kubakira abatishoboye

Hirya no hino mu karere Kimwe n'ahandi mu gihugu hakozwe Umuganda ngarukakwezi usoza Nzeri 2019 aho ku rwego rw'Akarere wakorewe mu kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu ahubatswe amazu 3 y'abatishoboye.

Nyuma y'uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w'ingabo Maj Gen Murasira Albert ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin, Umuyobozi w'ingabo mu ntara, Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu karere hamwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ibiganiro byagejejwe ku baturage bwagarutse kubashimira ubwitabire no kwicungira umutekano bubasaba kwitabira kuboneza urubyaro no kurwanya kugwingira kw'abana, kurangwa n'isuku, kwitabira gahunda ya Ejo Heza,kurwanya ibiyobyabwenge,ubusinzi,amakimbirane yo mu miryango,uburenganzira bw umwana,Gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiy ku gitsina,gutoza abana umuco wo gusoma ikinyarwanda.

Nyuma y'ibiganiro Minisitiri w'ingabo yakiriye ibibazo by'abaturage afatanya n'abo kubikemura ibindi bihabwa umurongo.

Ubwitabir bugera 1500

Uretse mu murenge wa Rubavu kandi ahandi Umuganda wakozwe hatunganywa Imihanda, hatundwa amabuye yo kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero n'ibindi.
Back