Minisitiri w’Ingabo Hn Maj Gen Murasira yifatanije n’abatuye Gisenyi mu muganda
Mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu hakozwe Umuganda ngarukakwezi usoza Gicurasi 2019 aho ku rwego rw'Akarere wakorewe mu murenge wa Gisenyi hatunganywa Umuhanda mu kagari ka Mbugangari unitabirwa na Hn Minisitiri w'ingabo Maj Gen Murasira Albert ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu ntara y'Iburengerazuba CP Rutikanga Rogers, Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu karere, Ubuyobozi bw'Akarere n'abakozi bako, intore ziri ku rugerero ruciye ingando ndetse n'abaturage b'Umurenge wa Gisenyi.
![]()
Umuyobozi w'Akarere Habyarimana Gilbert yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda zigamije iterambere, kwitabira ubwisungane mu kwivuza,kwitabira gahunda yo gutera n'ibura ibiti bitatu by'imbuto kuri buri muryango hagamijwe kuboneza imirire, kwandikisha abana ndetse no kubajyana ku ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge hatangwa amakuru Ku babyinjiza n'ababikoresha.

Umuyobozi wa Police mu ntara y'Iburengerazuba CP Rutikanga Rogers yagarutse kuri gahunda yo kurwanya impanuka mu muhanda "Gerayo Neza" asaba buri wese yaba utwaye imodoka, abatwara amagare ndetse n'abanyamaguru gukoresha neza umuhanda.

Hn Minisitiri w'ingabo Maj Gen Murasira Albert akaba n'imboni y'Akarere yashimiye abaturage kwitabira gahunda za Leta abasaba nanone kujya bitabira gushyira mu bikorwa inama bagirwa kugira ngo hirindwe guhora hasubirwamo ibintu bimwe anabibutsa kwirinda amakimbirane n'imanza ahubwo hakimakazwa ubwumvikane bikemurira ibibazo.
Mu murenge wa Kanama mu kagari ka Mahoko hakozwe Umuganda ngaruka kwezi witabiriwe n'Abadepite bagize Ihuriro APNAC bayoboye na Hon Senateur Sindikubwabo J.Nepo na Hon Depite Manirarora Annoncee baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier n'inzego z'umutekano.
Muri uyu muganda hatunganyijwe umuhanda wo kuri internet kugera ku murenge ureshya na 1km. Nyuma y'umuganda Abadepite bataganirije abaturage ku kumenya uburenganzira bahabwa n'amategeko, kwirinda ruswa n'ibisa nayo, kwirinda imyitwarire mibi mu rubyiruko irimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage basabwe kwimakaza Ndi Umunyarwanda no kugira ubumwe n'urukundo byarangaga abanyarwanda bo hambere hamwe no gukomeza Kwibuka gahunda za leta zirimo kuboneza urubyaro no kurwanya kugwingira kw'abana.