MINEMA YIFATANYIJE N’ ABATURAGE BA RUBAVU MU MUGANDA RUSANGE

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024  hakozwe umuganda usoza ukwezi mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu nk’ uko byagenze no mu yindi mirenge yose igize Igihugu cyacu. Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda ukaba wakorewe mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kabirizi, nka kamwe mu tugari twibasiwe cyane  n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.

Minisitiri w’ Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) Maj Gen (Rtd) Albert Murasira ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo, MININFRA, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, n’inzego zitandukanye zirimo imiryango y’abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rugerero mu gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya, kubakira abahuye n’ibiza, no gutunganya umuhanda Gisa- Kabirizi basiba ibinogo banasibura imiferege n'inzira z'amazi.

Nyuma yo gukora Umuganda no gukora ibikorwa byose byari biteganyijwe, Minisitiri yaganirije abaturage maze abasobanurira impamvu umuganda nk’ uyu yise udasanzwe wakorewe  muri Kabirizi, ko ari mu rwego rwo gukumira ibiza no kurinda abaturage kandi mu buryo burambye, ndetse no kubereka ko bakizirikana ibyago bahuye nabyo umwaka ushize byatewe n’ ibiza.

Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira ati: Tugomba gufata ingamba kugira ngo ubuzima bw'abantu n'ibyabo n'ibikorwaremezo bidakomeza guhungabanywa n'ibiza, tukabikumira hakiri kare. Twagize ibyago mu mwaka ushize bikomeye, ubu tugomba gukumira kugira ngo bitazasubira”.

Arongera ati:”Hashyizweho Politiki y'imicungire y'ibiza y'ubudahangarwa, uhereye ku muturage, akabigiramo uruhare. Twaje hano rero kugira ngo tubibutse ko turi kumwe, dukore ibikorwa by'ubudahangarwa, birambye. Twateye ibiti, dusiba ibinogo mu muhanda no kubaka inzu zikomeye, kugira ngo twitegure.

Yabibukije ko Leta nayo yakoze byinshi birimo kubaka inkuta zikumira amazi y’ umugezi wa Sebeya, kubaka damu ifata amazi no kubonera abasizwe iheruheru n’ibiza ibikoresho by’ ibanze no kubona aho baba bakinze umusaya mu gihe batarubakirwa maze aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kurengera ibidukikije, kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, kubaka inzu zikomeye, kuzirika ibisenge, gufata amazi  yo ku nzu, no gufata ubwishingizi bw' inzu z'ubucuruzi, izo guturamo zisanzwe, amatungo n' imyaka.

Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Dushimimama Lambert yagize ati: ‘’Tunejejwe n’ibyo Leta yacu yadukoreye duhereye kuri Nyakubahwa Perezida  wadusuye, akaduhumuriza, akatwubakira ndetse twabonye ibikorwa byinshi byakozwe mu kurwanya ibiza, amazu y'ubucuruzi yagiye afungurwa ibikorwa byakozwe byose byari ukugira ngo ubuzima bw'abaturage bubungabungwe. Twihaye intego yo kwigira ku byo twabonye no kubungabunga ibyo twagejejweho."

Abafashe ijambo bose,  yaba Guverineri w’ Intara, Umuyobozi w’ Akarere Murindwa Prosper ndetse n'umuturage uhagarariye abandi, bose bahurije ku magambo yo gushimira Umukuru w'Igihugu  n'abafatanyabikorwa uburyo batabaye abari bamaze guhura n'akaga, kuri ubu abasenyewe bakaba baratangiye kubakirwa abandi na bo bakaba bakomeje guhabwa ubufasha.

Ku bijyanye na bamwe basenyewe n’ Ibiza ariko  bagicumbikiwe na Leta mu rwego rwo kubakodeshereza amazu babamo, hatanzwe ikizere ko Leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800 ko igisigaye ari ugushaka amafaranga y’ ingurane y’ ibibanza bazatuzwamo kugira ngo na bo bature batekanye.

Back