KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI I RUBAVU, GUVERINERI NTIBITURA JEAN BOSCO YAKANGURIYE URUBYIRUKO GUHA AGACIRO URURIMI RW’IKINYARWANDA NO KURUKORESHA MU BURYO BUKWIRIYE

Akarere ka Rubavu kizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, hibukwa kandi hazirikanwa indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda zirimo ubutwari, gukunda Igihugu no kwitanga, bikomeje kuba umusingi ukomeye w’iterambere ry’igihugu n’icyerekezo cy’ejo hazaza hacyo.

Mu butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko umurage w’Intwari z’Igihugu ukomeje kuyobora urugendo rw’iterambere rushingiye ku bumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda, inkingi z’ingenzi nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibishimangira.

Yagize ati “Ubutwari bw’Inkotanyi n’ibikorwa by’indashyikirwa byaziranze Intwari zacu byatumye Abanyarwanda babona Igihugu batekanye kandi bishimira. Uyu munsi abana bari ku mashuri, abacuruzi barakora, abakozi mu nzego zitandukanye bagakora batekanye, ibyo byose ni umusaruro w’ubutwari n’ukwitanga kw’Intwari zacu.”

Yakomeje asaba Abanyarubavu kwigira ku ngero zifatika z’ubutwari, by’umwihariko ibikorwa byaranze Intwari Félicité Niyitegeka, waranzwe no kwanga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho, bituma aba isomo rikomeye ry’indangagaciro z’ubumuntu n’ubwitange. Yagize ati “Intwari Félicité Niyitegeka atwigisha ko ubutwari atari amagambo gusa, ahubwo ari amahitamo agoye afatwa hagamijwe kurengera ubuzima n’icyubahiro by’abandi. Abanyarubavu dukwiye kumwigiraho mu mibereho yacu ya buri munsi.”

Umuyobozi w’Akarere yanakanguriye ababyeyi gutoza abakiri bato umuco w’ubutwari, agaragaza ko ari bwo buryo bwo kuraga Igihugu abakiri bato bazavamo Intwari z’ejo hazaza.

Yagize ati “Ababyeyi bafite inshingano zo gutoza abana babo umuco w’ubutwari bakiri bato, kugira ngo bazavemo abaragwa b’indangagaciro zubaka Igihugu kandi bakomeze umurage w’Intwari zacu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, mu butumwa bwe, yagarutse ku ndangagaciro z’ingenzi zigize ubutwari bw’Abanyarwanda, zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, gukunda umurimo no guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda. Yagize ati “Ubutwari bw’Abanyarwanda budusaba kwimakaza ubumwe, gukunda Igihugu no gukunda umurimo. Ikinyarwanda ni inkingi y’umuco wacu n’ururimi ruhuza Abanyarwanda bose, ni yo mpamvu tugomba kukiha agaciro tukagikoresha neza mu mwimerere wacyo.”

Yashimangiye ko gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda ari kimwe mu bigaragaza ubutwari n’ukwiyumvamo umuco nyarwanda, asaba Abanyarwanda kwirinda kukivanga n’izindi ndimi no kugikoresha mu buryo bukwiye.

Yagize ati “Ndashishikariza ababyeyi, abarezi n’abaturage guha agaciro Ikinyarwanda, kukigisha no kugiha umwanya ukwiye, no gutoza abakiri bato kugikoresha igihe cyose kandi mu buryo buboneye.”

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byabaye umwanya wo kwibuka no kuzirikana umurage w’Intwari z’Igihugu, anabera Abanyarubavu isomo ryo gukomeza kubaka ejo hazaza h’igihugu gishingiye ku butwari, ubumwe n’indangagaciro nyarwanda.

Back