Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byaranzwe no kuremera abatishoboye

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere byaranzwe no kuremera batishoboye harimo abatujwe mu nzu nziza bubakiwe abandi bahabwa amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwigira no kwiteza imbere.

Nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe MUKESHIMANA Seraphine kimwe na na bagenzi be bose batuye mu Murenge wa Rubavu bavuga ko bishimiye kuba baciye ukubiri no kutagira aho kuba cyangwa kuba ahatameze neza.

Yagize ati:’’ Kutagira aho kuba biragatsindwa, twishimiye cyane aya mazu twubakiwe kuko agiye kuduhindurira ubuzima. Icyo twakwize Ubuyobozi bwacu ni ukuzakomeza kuyafata neza kugira ngo azarambe ndetse kandi ubu tugiye kurushaho kwitabira umurimo twikure mu bukene kuko tubonye aho tuzajya dutaha nyuma yo guca inshuro.’’

Ibi byishimo babihuje na bagenzi babo 30 bo mu murenge wa Nyamyumba, ndetse n’10 bo mu Murenge wa Rugerero bahawe amafaranga ibihumbi 50 buri umwe yigurira intama n'ihene bagaragaza ko aya matungo bamaranye icyumweru bayitezeho kubateza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere Ishimwe Pacifique avuga ko hari n’indi mishinga izakomeza igufasha abagore gukora bakiteza imbere.

Binyuze mu mikoranire n'abafatanyabikorwa batandukanye baherutse no gutanga miliyoni zigera kuri 60 z'amafaranga y'u Rwanda nk'igishoro ku bagore 1000 bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, hagamijwe kuzahura ubu bucuruzi bwari bwarashegeshwe n'ingaruka za Covid19.

Back