KWIZIHIZA UMUGANURA BYARANZWE NO GUSINYA IMIHIGO Y'UMWAKA WA 2025-2026 MU KARERE KA RUBAVU
Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabereye mu Karere ka Rubavu, habaye igikorwa cy’ingenzi cyo gusinyana amasezerano y’imihigo y’umwaka wa 2025-2026 hagati y'inzego zitandukanye n’ubuyobozi bw’Akarere, cyabaye ku wa 2 Kanama 2025.
Iki gikorwa cyari kiyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, cyaranzwe n’igitarmo cy'imihigo n'umuhango wo gusinya imihigo, aho inzego zitandukanye zibarizwa mu nkingi z’Imiyoborere myiza, Ubukungu n’Imibereho myiza zasinyanye amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yagaragaje ko aya masezerano ashyikirizwa Guverineri w’Intara, akaba ari we uzajya akurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yongeyeho ko gusinya imihigo atari umuhango gusa, ahubwo ari intangiriro y’inshingano zikomeye zigamije iterambere rirambye ry’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, NTIBITURA Jean Bosco, yashimangiye ko iki gikorwa ari umwanya wo kwiyemeza gukora no guharanira ko ibyo abaturage bifuza bigerwaho binyuze mu bikorwa bifatika. Yagize ati:
“Umuganura ni igihe cyo gushima ibyagezweho, ariko no kwiyemeza kurushaho. Iyi mihigo dusinye uyu munsi izaba impamvu yo kwizihiza umuganura utaha twishimira iterambere ryagaragaye.”
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko gusinya imihigo ari igikorwa cyuzuyemo indangagaciro z’ubunyangamugayo n’urukundo rw’Igihugu. Yagize ati:
“Gusinya imihigo ni ukwiyemeza gukunda umurimo no gukora ibishingiye ku musaruro. Ni ugushyira imbere igikorwa gifite inyungu ku baturage, tukubakira ku ntego zifite aho zijyanye Rubavu.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere na we yasabye abasinye imihigo kudasinyira gusa ku mpapuro, ahubwo bakayesa, kuko ari bwo buzima bwiza bw’abaturage buzagerwaho. Yagize ati:
“Nta wahitamo gusinya imihigo atazi ko azayesa. Dusabwe kurangwa n’umurava, guhuza imbaraga no gukorera hamwe, kuko abishyize hamwe nta kibananira.”
Iki gikorwa cyerekanye ubushake bwa buri rwego mu gushyira imbere imiyoborere ishingiye ku mihigo, aho buri muyobozi yiyemeje kuba ku isonga mu gukora, gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, no guteza imbere imibereho y’umuturage.