Kwibohora 25: Ishusho y’Akarere ka Rubavu mu iterambere nyuma y’Imyaka 25

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abaturage bagatuye mu cyahoze kitwa Gisenyi mu myaka 25 na mbere yaho bemeza ko bamaze kugera ku byinshi bishimira haba mu bukungu,imibereho myiza ndetse no mu miyoborere myiza n’ubutabera byose bakesha ubuyobozi bwiz

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert aganira n’Imvaho Nshya yagereranije uko Akarere kari kameze mu myaka 25 ishize ndetse n’aho kageze ubu dore ko kanagizwe kamwe mu turere tugize imijyi itandatu (6) yunganira Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Mu itarembere ry’Ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  agaragaza ko hari byinshi byazamutse cyane mu bukungu uhereye ku iterambere ry’Ibikorwaremezo nk’imihanda ya kaburimbo,iy’igitaka ndetse n’iy’amabuye aconze hakaniyongeraho kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi.

Hashingiwe kandi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ndetse no gushyira mu bikorwa politike zitandukanye z’ubuhinzi harimo no kurwanya isuri hakorwa amaterasi hiyongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bitewe na gahunda yo gutera intanga hongerwa ubwiza bw’icyororo.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Iterambere Akarere ka Rubavu kagezeho rigaragarira buri wese by’umwihariko uwari uhazi mbere y’uko Igihugu kibohorwa ahareye ku mpinduka zazanywe n’imihanda ya Kaburimbo n’amatara ayikikije ahari amakoro bitabaga byoroshye kunyuramo haba ku binyabiziga ndetse no ku banyamaguru.”

Akomeza avuga ko mu iterambere ry’ubukungu kandi Akarere kishimira kuba ishoramari ryarateye imbere uhereye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho urujya n’uruza rubarirwa hagati y’50 000 na 55 000 ku mupaka muto ndetse n’abasaga 9000 ku mupaka munini buri munsi ahanubatswe isoko ryatwaye arenga miliyari 2 ryatangiye gutanga umusaruro mu guca ubucuruzi bw’akajagari mu mujyi wa Rubavu.

Yakoje ati: “ Nk’uko biri mu cyerekezo Akarere kihaye cyo kuba irembo ry’Igihugu mu Ishoramari n’Ubukerarugendo ‘’Rwanda Business and Tourism Gateway’’;Akarere kamaze gukataza aho usanga byinshi mu bicuruzwa byashakirwaga mu mujyi wa Kigali usanga hari amaduka abifite kandi ku biciro bidatandukanye cyane n’ibyo mu mujyi wa Kigali. Ibi kandi binashimangirwa n’ingano y’imisoro Akarere kinjiza buri mwaka aho kaza ku mwanya wa kane inyuma ya tumwe mu turere ’tw’Intara y’Umujyi wa Kigali.’

 Kivu Hill View Hotel,Imwe mu zijyanye n'icyerekezo zubatswe mu karere ka Rubavu

Mu bukerarugendo kandi habungabunzwe ibidukikije haherewe ku musozi wa Rubavu no gutunganya umwaro w’ikiyaga cya Kivu ndetse amahoteli ndetse n’andi mazu acumbikira abashyitsi yariyongeye ndetse arushaho kongererwa ubwiza bukurura abasura Akarere binagaragazwa n’urujya n’uruza rugaragara muri uyu mujyi cyane cyane mu minsi y’ikiruhuko.

Hakizimana Ismael wavukiye mu mujyi wa Rubavu mu 1980 yagize ati: ‘’Akarere ka Rubavu niko navukiyemo,nkigamo,ngakuriramo, ngakoreramo ndetse murabonako nagasaziyemo; urebye rero ubundi kugereranya uko kari kameze ndetse n’uko kamaze kumera kuri ubu ntabwo wapfa kubishobora kuko bitandukanye cyane.’’

Ashimangira ko iterambere ry’umujyi wa Rubavu ndetse n’Akarere muri rusange bishingiye ku iyubakwa ry’imihanda kuko ari cyo cy’ingenzi cyahinduye cyane isura y’uyu mujyi akemeza ko akurikije umuvuduko impinduka ziriho ntagushidikanya Akarere kazahinduka paradizo.

Uretse iterambere ry’ibikorwaremezo ndetse no kuzamura umusaruro abaturage bashishikariye kwizigamira ndetse no gukorana n’ibigo by’imari dore ko uretse banki z’ubucuruzi zari zisanzwe zisangwa mu mujyi wa Gisenyi gusa ubu buri murenge ufite Umurenge SACCO ndetse hakaba haragiye hanagurirwa amashami y’amwe mu mabanki y’ubucuruzi hakiyongeraho n’ikoreshwa rya MTN Mobile Money,Airtel Money ndetse na Tigocash cyane ko abenshi usanga batunze telefone zigendanwa.

Imbonerahamwe y’ibyagezweho mu iterambere ry’ubukungu

No

Amazina y’ibyagezweho

Mbere ya 1994

Nyuma ya 1994

 

IBIKORWA REMEZO

 

 

1.

Amasoko ya Kijyambere

2

8

2.

Ubwikorezi

Kaburimbo

33 km

68.8 km

 

 

Imihanda y’igitaka

0 km

137.65 km

 

 

Ishashemo amabuye

0 km

4.5 km

3

Ingufu

Gucanira imihanda

0 km

51 km

 

 

Gucanira abaturage

Munsi ya 10%

Hejuru ya  60%

4

Imidugudu y’ikitegererezo

 

0

4

5

Kugeza amazi meza ku baturage

 

-

96.6%

 

Inyubako zoroshya ubuhahirane

 

0

2

 

Ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga

 

-

Biboneka hose

 

Izamuka ry’Umusaruro w’ubuhinzi(Toni/Ha)

                                                                      Umwaka

Igihingwa

2013-2014

2017-2018

Ibigori

4.8

5

Ibishyimbo

2.4

3.07

Ibirayi

26.6

33.4

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza

Hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere hiyongereye ibikorwa remezo birimo ibigo nderabuzima, amavuriro, amashuri, ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse hanashyirwaho uburyo butandukanye bugamije kuzamura igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage birimo ubwisungane mu kwivuza, kuboneza imirire ndetse n’urubyaro n’izindi.

Gashema Aloys utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Ryabizige yagize ati:’’ Ugereranije no mu gihe cyashize ubu ibintu biratandukanye kuko amashuri yaratwegereye ku buryo nta mwana ukivunwa n’urugendo ajya kwiga cyangwa ngo hagire umurwayi urembera mu nzu kubere kwiyongera kw’amavuriro ndetse no kugira ubwisungane mu kwivuza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agaragaza ko n’ubwo hakiri ibyo gukora ariko binyuze muri  gahunda zitandukanye zo kwita ku batishoboye nka VUP, Girinka, koroza urubyiruko n’abatishoboye amatungo magufi, guha ibikoresho by’ibanze abize imyuga n’izindi byazamuye ubukungu bw’abaturage bibahindurira imibereho binagabanya ku buryo bufatika indwara ziterwa n’imire mibi.

Uretse guharanira ko abana bose bagana ishuri hagamijwe kuzamura imyumvire ndetse n’ ubumenyi binyuze cyane cyane mu gufasha uru byiruko kwiga imyuga mu mashuri atandukanye ndetse na gahunda yo kwihangira imirimo rwanashyiriweho amahirwe atandukanye agamije kurworohereza hakumirwa ubushomere,uburara ndetse n’ubwomanzi mu rubyiruko.

Imbonerahamwe y’ibyagezweho mu mibereho myiza

No

Amazina y’ibyagezweho

Mbere ya 1994

Nyuma ya 1994

 

UBUZIMA

 

 

 

1.

Ibitaro Bikuru

1

1

2.

Ibigo Nderabuzima

6

13

3.

Amavuriro y’Ingoboka

0

22

4.

Amavuriro yigenga

1

16

 

UBUREZI

 

 

1.

Amashuri y’inhuke

4

164

2.

Amashuri abanza

53

90

3

Amashuri yisumbuye

9

42

4

TVET

3

14

5

Kaminuza

2

2

 

Imiyoborere myiza n’ubutabera

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera,Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho byo kwishimira birimo by’umwihariko itorero ryo ku mudugudu aho ibyiciro byose bitozwa indangagaciro na kirazira ndetse by’umwihariko abato bagakura batozwa kimakaza ubumwe na Ndi umunyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:’’ Mu cyerekezo cy’imiyoborere myiza tuvoma ku mutoza w’Ikirenga ibyiciro bitandukanye by’abatuye Akarere byatojwe indangagaciro na kirazira by’umuco ndetse binahabwa ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ikomeje gushing imizi bishimangirwa n’ikigero cy’imibanire y’abaturage.’’

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi batangarije Imvaho Nshya ko bimwe mubyo bishimira mu miyoborere myiza harimo nko kuba bagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi mu nzego zitandukanye,kwihitiramo ibyo babona bakenye gukorerwa mbere y’ibindi ndetse bakanabikurikirana,ikumirwa ry’akarengane k’uburyo bwose n’ibindi.

Hafashimana Elisée yagize ati:‘’Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ingabo yari ayoboye kuba bataratubohoye ku ngoyi y’ubutegetsi bubi gusa ahubwo bakanatubohora iy’ubukene,ubujiji,imibereho mibi ndetse n’ivangura. Ikigaragaza umuyobozi mwiza ni uburyo ashyira imbere ubumwe bw’abo ayobora ndetse n’iterambere ryabo bose ntawe usigaye inyuma.’’

Ashimangira ko ibyo Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange kimaze kugeraho bishingiye cyane ku miyoborere myiza iha buri mwene gihugu ijambo ndetse n’uburenganzira bungana haba mu bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza,mu gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure mu mikorere no mu gupiganwa.

Yongeraho ko nk’abatuye Akarere ka Rubavu biyemeje gukomeza kureba imbere nta gusubira inyuma basigasira ibyagezweho bahereye ku mutekano n’umusingi wa byose ndetse no ku bumwe n’urukundo batozwa n’Intore Izirushintambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kgame barahiriye kutazigera batenguha kubera igihango bagiranye gishingiye ku byiza byose bamukesha.

 

 

 

Back