ISOKO RYA KIJYAMBERE RYA RUBAVU RIGARAGAZA INTAMBWE IKOMEYE MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Ku wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Bwana Prudence Sebahizi, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, Perezida wa PSF mu Rwanda, Madame Mubiligi Jeanne, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Dr. Kabano Ignace, abagize inzego z’umutekano, abaturage n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Rubavu, batashye ku mugaragaro Isoko rya Kijyambere rya Rubavu, ryari rimaze igihe ryubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rubavu na sosiyete y’abashoramari RICO (Rubavu Investment Company).

Iri soko, ryubatswe ku buso bwa metero kare 5,250, riteganyijwe kwakira abacuruzi bagera ku 1,000. Ubu abacuruzi bamwe batangiye kwimukiramo, cyane cyane abahoze bacururiza mu isoko rishaje, bityo ritanga amahirwe yo kuvugurura amazu atakijyanye n’igihe akigaragara mu Mujyi wa Rubavu.

Madame Mubiligi Jeanne, Perezida wa PSF mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bw’Akarere ka Rubavu na RICO mu gutinyura no gushyigikira abikorera bashora imari mu nyubako igezweho y’ubucuruzi. Yagaragaje ko abacuruzi bagaragaje kwihangana, bategereza igihe cyo kwimukira mu nyubako nshya, bizatanga umwanya wo kuvugurura amazu atakijyanye n’igihe mu Mujyi wa Rubavu, bikaba intambwe mu gutuma ubucuruzi bw’umujyi buba bugezweho kandi buteye imbere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Bwana Prudence Sebahizi, yatangaje ko iri soko ari ikimenyetso cy’icyizere Abanyarubavu bafite cyo kugera ku nyubako nk’iyi binyuze mu bufatanye. Yatanze kandi umukoro wo kubaka inzu z’ubucuruzi zijyanye n’icyerekezo 2050, ashimangira ko iterambere ry’Akarere rishingira ku gushora imari, gukorera hamwe n’abikorera no guteza imbere umujyi mu buryo burambye.

Yakanguriye abacuruzi gukoresha neza imyanya bahawe mu nyubako nshya, bakayikoreramo ubucuruzi mu buryo butekanye kandi buhesha agaciro ibyo bakora, bityo bikazafasha mu iterambere rirambye ry’imibereho y’abaturage n’akarere muri rusange.

Hatashywe ku mugaragaro Isoko rya Kijyambere rya Rubavu rigaragaza ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera ari inkingi ikomeye mu guteza imbere Akarere no kongera icyizere cy’abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Back