INTORE MU BIRUHUKO: UMWANYA WO KUGARAGAZA IMPANO MU RUBYIRUKO

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Rwego NGARAMBE, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, yatangije ku mugaragaro gahunda y’Intore mu Biruhuko kuri site ya Vision Jeunesse Nouvelle, aho hateraniye urubyiruko rwo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero. Ni igikorwa cyatangijwe ku rwego rw’Akarere, mu gihe ku yandi masite 11 yo mu Karere ka Rubavu na ho iyi gahunda yari itangiye.

Abana barenga 5,000 biteganyijwe ko bazitabira iyi gahunda

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Habyarimana Gilbert, yavuze ko iyi gahunda izakira abana barenga ibihumbi bitanu (5,000) bazahurizwa hamwe mu matsinda anyuranye, baganirizwe, banahabwe ubumenyi bubafasha gukura neza mu bitekerezo, imyitwarire n’indangagaciro. Yagize ati: “Ni ishuri ridasanzwe ridatana n’ibiruhuko kuko abana bazakomeza kwiga, baruhuke, banidagadura. Bazakora imyitozo ngororamubiri, bige ku muco nyarwanda no ku burere mboneragihugu.”

Kwiga indangagaciro, umuco na siporo: Inkingi y’iterambere ry’urubyiruko

Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, Bwana Rwego NGARAMBE, yashimangiye ko iyi gahunda ari urubuga rw’ingirakamaro mu myigire y’urubyiruko, atari mu mikino gusa, ahubwo no mu burere rusange. Yagize ati: “Umwanya w’ibiruhuko si uwa siporo gusa, ni umwanya wo kwiga ikinyabupfura, imbyino gakondo no gukura mu bwenge no mu mico. Leta yatanze urubuga rwagutse rwo kugaragaza impano zitandukanye urubyiruko rufite.” Yongeyeho ko Rubavu ari Akarere gafite impano nyinshi mu mikino no mu myidagaduro, bityo iyi gahunda ikaba ari amahirwe yo kuziteza imbere no kuzishyigikira hakiri kare.

Intore mu Biruhuko: Ishuri ryo kubaka u Rwanda rw’ejo haza

Gahunda y’Intore mu Biruhuko izajya ihuriza hamwe abana mu byiciro bitandukanye, bagahabwa amahugurwa ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu, kwirinda ibishuko, kumenya umuco n’amateka, no kugaragaza impano bafite binyuze mu mikino, imbyino, ubuhanzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ni gahunda ifasha abana gukurana ubushobozi bwo kwifasha no gufata ibyemezo, ndetse no kurandura igwingira rishingiye ku myumvire n’imico mibi, hagamijwe kurera umunyarwanda wuzuye ufite icyerekezo n’indangagaciro zubaka igihugu.

Back