Inama Njyanama y’Akarere idasanzwe yarateranye ishima aho ikibazo cy’isoko rya Gisenyi kigeze.
Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu idasanzwe yateranye iyobowe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Nyirurugo Come de Gaule iganira ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko ishima aho ikibzo cy’isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryari rimaze igihe kirekire ryaradindiye kigeze gikemurwa.
Muri iyi nama, abagize Inama Njyanama y’Akarere bahawe amakuru y’uko nyuma yo irangira z’imanza z’iri soko ubu ryamaze kuvanwa mu mutungo rusange wa Leta rigashyirwa mu mutungo bwite w’Akarere aho kugeza ubu harimo kuganirwa n’abikorera kugira ngo harebwe uko ryakomeza kubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Glibert yagize ati:’’Nk’uko mubyibuka iri soko ryari ryareguriwe abikorera mu buryo budakurikije amategeko byanatumye rihagarikwa kugira ngo ibitari byarakozwe neza bikosorwe. Turishimira aho ikibazo cyaryo kigeze ubu kuko ubu riri mu maboko y’Akarere aharimo kuganirwa n’abikorera kugira ngo harebwe uko ryakuzuzwa.’’
Agaragaza ko kuzura kw’iri soko rya kijyambere rya Gisenyi bizaba ari n’imbarutso yo kurushaho gutunganya umujyi wa Rubavu binyuze mu kuwuvugurura kuko hazaba hari aho gukorera hisanzuye bizanafasha mu guca ku buryo burambye ubucuruzi bw’akajagari.
Muri iyi nama kandi hasuzumwe no hanemezwa umushinga w'ingurane z'abaturage kubw'inyungu rusange, impinduka mu ngengo y'imari 2019-2020 hanafatwa umwanzuro ku bibazo biri mu birombe n'ibindi.
Inama Njyanama kandi yaboneyeho gusezera ku bari Abajyanama b'Akarere batorewe kujya mu Nteko Ishingamategeko barimo Dushimirimana Lambert wari na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu watorewe kujya muri Sena ndetse na Ayinkamiye Speciose watorewe kuba Umudepite mu matora aheruka.