Inama Njyanama idasanzwe yemeje ubwegure bw'abari Abayobozi b’Akarere bungirije

Kuri uyu wa 04 Nzeri 2019 , saa 11h30 kugeza 11h41 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rubavu hateraniye inama njyanama idasanzwe. iyobowe na Vice Prezida w'Inama njyanama BWANA NYIRURUGO COME DE GAULLE . Inama yize ku ngingo imwe rukumbi yo gusuzuma ubwegure  bwabari Abayobozi b’Akarere bungirije bakaba n’abajyanama mu nama njyanama y’Akarere ya Rubavu  Bwana  Murenzi Janvier  wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu na Madamu  Uwampayizina Marie Grace wari ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

  Nyuma yo gusuzuma  Inzandiko banditse basaba kwegura,  Inama Njyanama yarigizwe n’Abajyanama 19 yemeye kwegura kwabo  iyi kaba yitabiriwe naba Perezida b’inama Njyanama y’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ,Abayobozi b’amashami mu Karere, ndetse n’inzego z’umutekano. Vice Perezida w’Inama Njyanama akaba yavuze ko nta gikuba cyacitse  kumva ko hari uwasezeye ku Mirimo yarashinzwe ati mu minsi irimbere hashingiye kubiteganywa n’itegeko hazashakwa abandi bazakomereza aho bari bagereje.

Back