Inama Njyanama idasanzwe yemeje ubwegure bw'abari Abayobozi b’Akarere bungirije
Kuri uyu wa 04 Nzeri 2019 , saa 11h30 kugeza 11h41 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rubavu hateraniye inama njyanama idasanzwe. iyobowe na Vice Prezida w'Inama njyanama BWANA NYIRURUGO COME DE GAULLE . Inama yize ku ngingo imwe rukumbi yo gusuzuma ubwegure bwabari Abayobozi b’Akarere bungirije bakaba n’abajyanama mu nama njyanama y’Akarere ya Rubavu Bwana Murenzi Janvier wari ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu na Madamu Uwampayizina Marie Grace wari ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Nyuma yo gusuzuma Inzandiko banditse basaba kwegura, Inama Njyanama yarigizwe n’Abajyanama 19 yemeye kwegura kwabo iyi kaba yitabiriwe naba Perezida b’inama Njyanama y’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ,Abayobozi b’amashami mu Karere, ndetse n’inzego z’umutekano. Vice Perezida w’Inama Njyanama akaba yavuze ko nta gikuba cyacitse kumva ko hari uwasezeye ku Mirimo yarashinzwe ati mu minsi irimbere hashingiye kubiteganywa n’itegeko hazashakwa abandi bazakomereza aho bari bagereje.
