IMPUNZI ZITUJWE MU NKAMBI YA NKAMIRA ZASABWE KUBAHIRIZA AMABWIRIZA NO KUBANA NEZA N’ABO BAJE BASANGA.

Kuri uyu wa 28/3/2024, ubwo Abanyekongo b’impunzi batujwe mu nkambi y’igihe gito ya Nkamira mu karere ka Rubavu basurwaga na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda kureba uko babayeho nyuma yo gutanga inkunga yo gufasha mu bikenerwa n’impunzi cyane cyane ibiribwa , arikumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Bwana HABINSHUTI Philippe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’abafatanyabikorwa batandukanye bita ku mpunzi mu nkambi ya Nkamira.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA yihanganishije impunzi, kubwo guca mu bikomeye, guhunga bakavanwa mu gihugu cyabo n'ibyabo, bakitwa impunzi.  Yashimiye Leta y' Ubuyapani, ku nkunga yagennye yo gukomeza kwita ku mibereho y'abasaba ubuhunzi.

Yasabye impunzi gukomeza kubahiriza amabwiriza n' amategeko y'Igihugu cy'u Rwanda cyabakiriye, no kubana neza n'abaturage nabo ubwabo hagati yabo. Yabasabye gusigasira umutekano basanze aha, kandi abizeza ko Ubuyobozi bw'Igihugu bukomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye, no gukora ubuvugizi kugira ngo babashe kugira imibereho myiza.

Uhagarariye abatuye inkambi basaba ubuhungiro, yashimiye Leta y'u Rwanda, kuko bafite umutekano usesuye, ashima Akarere ka Rubavu kabakurikirana umunsi ku munsi. Bashimiye abafatanyabikorwa batandukanye babitaho, ubuzima ni bwiza, ariko bagaragaza imbogamizi zikirimo, ko bifuza ko mu mafunguro bahabwa, habaho kongerwamo ibindi biribwa, kongera ibikoresho by' isuku ku bagore n'abakobwa, ndetse n'ibiryamirwa ku mpunzi zikomeza kubageraho.

Ambasaderi w' Ubuyapani yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ikomeza kwakira impunzi no kwita ku mibereho n'umutekano wazo.Yabijeje ko Leta y'Ubuyapani izakomeza gukurikirana no gukorana n'Imiryango Mpuzamahanga mu gukurikirana ibibazo by'impunzi muri uyu mushinga.

Ubuyapani n' iterambere, bibanda ku mibereho myiza,  bita ku bantu, babaremamo icyizere, ariko bakabaha n'ubushobozi. Ati ni muri urwo rwego, Leta y'Ubuyapani ifasha za Leta kugira ngo abantu babeho neza. Niyo mpamvu, ubufasha bwabo buzakomeza.

Uhagarariye WFP yishimiye ko n'ubwo baciye muri byinshi kandi bikomeye, ariko bafite icyizere. Hasuwe serivisi zitandukanye zitangirwa muri iyi nkambi, harimo igikoni, serivisi z’ubuvuzi no kwita ku bana.

Inkambi ya Nkamira, icumbikiye Abanyekongo barenga 5000, ariko kubera umutekano mucye, bahunze igihugu cyabo, bahungira mu Rwanda, mubihe bitandukanye, kandi bakiyongera, kuko abavuga ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa, kwicwa no kwamburwa ibyabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

          Impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda basaba ubuhungiro batuye mu nkambi y’igihe gito ya Nkamira

Back