Imiryango 18 itishoboye yigishijwe ubudozi yahawe yahawe imashi zo gutangira gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.
Imiryango y’abatishoboye 18 yo mu mirenge ya Nyundo na Kanama bize umwuga w’ubudozi bashyikirijwe inkunga y’imashini kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize mu rugendo rwo kwiteza imbere no kwigira.
Nyuma yo kugezwaho ibi bikoresho,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, ISHIMWE Pacifique yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, gukorana umwete hagamijwe kwivana mu bukene, kuzigama no kurangwa n’imyitwarire myiza anabashishikariza kwishyira hamwe muri cooperative kuko aribyo bizabafasha kuzamuka vuba.
Mukakibibi Marie Antoinnette, akaba na Perezidente w’itsinda ryo mu Murenge wa Kanama, avuga ko bagiye gukora bashyizeho umwete, kugira ngo babashe gutera imbere. Avuga ko mu byo bashyize imbere harimo gukora bizigama kugira ngo bazabashe kubona iby’ibanze nkenerwa mu miryango yabo.
Avuga kandi ko, abikesheje umwuga yize, agiye gukorana imbaraga na bagenzi be kuburyo mu gihe kizaza azabasha kwiyubakira inzu yo guturamo ijyanye n’icyerekezo.
Yagize ati: “ Ubwo duhawe ibikoresho, tugomba kubibyaza umusaruro, ndashaka gukora cyane nkazanagura ikibanza cyo kubakamo inzu yo guturamo, ku buryo mu myaka itatu nzabasha kwibakira inzu yanjye kandi isobanutse.”
Imiryango 35 yigishijwe umwuga w’ubudozi mu Mirenge ya Nyundo na Kanama isoza neza amasomo y'amezi 6 biteganyijwe ko n’abandi bazakomeza gushyirirwaho indi myuga yo kubafasha kwikura mu bukene no gufashwa kubona ibikoresho by’ibanze.