Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Rubavu bibukijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Muri gahunda y'ibikorwa byahariwe ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge, Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano,itsinda rya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu basuye Gereza ya Rubavu baganiriza imfungwa n'abagororwa kuri gahunda yo kwimakazwa ubumwe n'ubwiyunge bubibutsa ko ari bwo nshingiro ry'ibyo Igihugu gikomeje kugeraho,.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabigarutseho ubwo yaganiraga n’aba bagororwa n’imfungwa yabibukije ko nyuma ya Jenoside ndetse no kubohora Igihugu nta kindi cyari gikenewe kugira ngo Igihugu cyongere kubakwa kitari ukongera kubanisha neza abanyarwanda.

Yagize ati:’’ Nyuma y’ibyari bimaze kuba mu gihugu aho cyari cyarashegeshwe bikomeye icyari gikenewe kandi cyanashyizwe imbere ya byose na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kwiri ukongera guharanira ko abanyarwanda bongera kuba ume bakarenga amacakubiri bari barabibwemo igihe kirekire. Nyuma yo kugarura ubumwe namwe mwibonera ndetse mukumva byinshi byiza bikomeje kugerwaho.’’

Abasaba gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu kizira amacakubiri barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside muri byose bahereye ku biganiro bagira n’imiryango yabo igihe yabasuye ndetse bagaharanira kubohoka basbira imbabazi ibyaha bakoze kuko aribwo bazabasha kujyana n’abandi mu rugamba rwo kubaka Igihugu.

Ubuhamya bwatanzwe n’uwafunguwe ndetse n’uhagarariye umuryango yahemukiye bagaragarije abagororwa n’imfungwa akamaro ko kubwizanya ukuri aho byatumye babohoka ku mpande zombi bityo nyuma y’ibyabaye ubu bakaba babana kivandimwe.

Gereza ya Rubavu icumbikiye infungwa n’abagororwa 7424 barimo 2230 bafungiye ibyaha bya Jenoside bitandukanye

Back