Ibirori by'umunsi w'Intwari byaranzwe no gutaha amazu yubakiwe abatishoboye,kuremerana no kuziturana muri Girinka
Kimwe n'ahandi mu gihugu, mu midugudu igize Akarere ka Rubavu hizihijwe ibirori by'umunsi w'Intwari z'u Rwanda ku nshuro ya 26 aho ku rwego rw'Akarere byabereye mu murenge wa Rubavu Akagari ka Murara mu mudugudu wa Gasayo ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ku banyarwanda Agaciro kacu ” byitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias ari kumwe n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano.
Muri ibi birori byaranzwe no gutaha amazu yubakiwe abatishoboye, kuremera,kuziturirana muri gahunda ya Girinka ndetse na Morale nyinshi, abaturage basobanuriwe umuco w'ubutwari ku isi no muri Africa, umuco w'ubutwari mu mateka y'U Rwanda indangagaciro na kirazira zigomba kuranga Abanyarwanda.
Uretse kandi gushima no gushimira abakoze ibikorwa by'ikirenga bifitiye Igihugu akamaro, abitabiriye ibi birori banibukijwe ko bagomba kurangwa n'ubuyangamugayo ndetse no kwitangira abandi.
Ibi birori kandi byasojwe n'imikino y'umupira w'amaguru yanyuma y'irushanwa ry’ubutwari aho mu bahungu Umurenge wa Gisenyi wegukanye igikombe utsinze Umurenge wa Busasama ibitego 2 kuri 1 n'aho mu bakobwa ikipe ya Nyakiliba itsinda iya Nyundo igitego kimwe ku busa bw'Umurenge wa Nyundo.