Hosojwe icyumweru cyo kwibuka abaturagage basabwa kubumbatira ubumwe bwabo
Kimwe n'ahandi mu gihugu mu karere hasojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Kinigi mu mudugudu wa Pfunda ufite umwihariko wo kuba warabashije kurinda abaturage bawo bahigwaga ku buryo ntawigeze yicwa muri Jenoside.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Visi Perezidante wa Sena Hn Harerimana Fatou, Hn Ayinkamiye Speciose, Hn Hindura Jean Pierre, Komite Nyobozi y'Akarere, Umuyobozi wa Police mu ntara y'Iburengerazuba ndetse n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu karere hamwe n'abaturage biganjemo ab'uyu murenge.
Nyuma yo gushyira indabo mu mugezi wa Sebeya hibukwa abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi Ubutumwa Visi Perezidente wa Sena Hn Harerimana Fatou bwagarutse bugome Jenoside yakoranywe ashimira ingabo zayihagaritse ndetse n’abaturage bari batuye mu mudugudu wa Pfunda barokoye abatutsi.

Yagize ati:’’ Igihe nk’iki cyo kwibuka kidufasha kuzirikana ubugome abacu bicanywe tukagaya ababikoze ariko bikanaduha imbaraga zo gukomeza gukumira twivuye inyuma ko ibyabaye byazongera kubaho . Turashimira cyane ingabo zayihagaritse ndetse n’abaturage b’uyu mudugudu kuko iyo n'ahandi haba bagira uyu mutima ibyabaye bitari kubaho.’’
Yasabye buri wese kwegera abacitse ku icumu hakomeza kubafata mu mugongo ndetse banafashwa kugira imibereho myiza kugira ngo bishimire kubaho nyuma y’ibihe bikomeye bahuye nabyo ashima Ubuyobozi bwiza bwongeye kubanisha Abanyarwanda mu bumwe binatuma Igihugu gikomeje gukataza mu iterambere.

Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu by'umwihariko urubyiruko n'ababyeyi bibutswa gukomeza gukumira amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside bagakomeza kwibuka ariko baniyubaka.
