Hongeye gukazwa ingamba zigamije gukumira inda ziterwa abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buri kumwe n’abafatanyabikorwa biganjemo  imiryango itari iya  Leta  ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge bose bagize ihuriro ryo kurengera umwana bongeye gufatira ingamba zikarishye abatera inda abana.

Muri iyi nama ibisobanuro byatanzwe n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge  bavuze ko abana baterwa inda batagira ubushake mu gutanga amakuru kubera ibyo ababateye inda basezeranya kubafasha no kubatera ubwoba bigatuma batabona uko batanga amakuru.

Muri iyi nama hemejwe kurushaho kwegera aba ba bana batewe inda kugira ngo hakurikiranwe abazibateye bityo bahanwe kugira ngo bibere n’abandi urugero bitandukanye n’uko byari bimaze kumenyerwa aho bagaragazwaga ariko ntibahanwe ahanini hashingiwe ku ibura ry’ibimenyetso.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamapayizina Marie Grace  yabigarutseho muri iyi nama ngo iki ari ikibazo kiri mu by’ibanze bigomba gushyirwamo imbaraga n’ubwo hagiye hagaragara imbogamizi mu ikurikiranwa ry’abatera inda abana.

Yagize ati:’’ Bimwe mu bibazo byagiye bigaragara harimo nko kuba abana batifuza kugaragaza ababateye inda ahanini kubera byinshi baba bizezwa kuzakorerwa n’abazibateye baba batinya kutazabona igihe haba habayeho kubafunga.’’

Akomeza agaragaza ko muri uru rwego hagiye kwigwa uburyo bwo kwegera aba bana kugira ngo abagaragaje  aba bateye inda bahanwe kandi by’intangarugero kugira ngo hirindwe kumva ko kuzibatera bidahanirwa.

Mu bana 373 batewe inda mu karere ka Rubavu abakurikiranwe nyuma yo gutangirwa amakuru n’abana baziteye ni 15 gusa bakaba ari bake cyane ari nayo mpamvu hagiye kongerwamo imbaraga.

Back