HIZIHIJWE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU KU NSHURO YA 31
None kuwa 01 Gashyantare 2025, Mu Karere ka Rubavu hizihirijwe umunsi w'Intwari z'Igihugu, wizihirijwe ku mudugudu n’aho ku rwego rw'Akarere ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kibirizi umudugudu wa Ruhangiro. Ibi birori byo kwizihiza umunsi byitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, Inzego z’umutekano, abikorera, n’izindi. Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya 31 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Ubutwari n'ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere”.
Mu kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu mu Karere, hatashywe amazu 170 yubakiwe abatishoboye basenyewe n'ibiza mu Mirenge ya Rugerero, Nyamyumba, Nyundo na Kanama, ndetse baranaremerwa aho bamwe borojwe inka, abandi bahabwa ibyo kurya, ibiryamirwa, ibikoresho bikoreshwa mu rugo birimo iby'isuku. Anizeza n’abataragerwaho mu Kubakirwa ko nabo bari hafi kugerwaho.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Itwari z’igihugu ko iterambere babona ryose Igihugu kigeraho haba mu miyoborere, ubukungu, imibereho myiza turikesha indangagaciro y’ubutwari yaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwabaho. Yabagaragarije kandi ko ibyo biva ku bantu bake bafite indangagaciro y’ubutwari, bakagira umutima wo kwitanga, bagakora ibikorwa by’indashyikirwa batitaye ko hari abantu benshi batabibona kimwe nabo. Yongeyeho ko umwuga waba ukora uwo ari wo wose waba intwari, ati waba umunyonzi, umuhinzi, umworozi cg umucuruzi ko nta cyakubuza kuba intwari na kimwe igihe waranzwe n’ibyo bikorwa by’ubutwari.
Yakomeje ati ‘‘Ubutwari si indangagaciro y'abasirikare gusa kuko buri wese mu cyiciro arimo yaba umuto, umukuru, umugabo n'umugore akwiye kurangwa n'ubutwari uko yaba angana kose mu kigero cy'imyaka yaba afite n'umurimo akora n’igihe cyose yaba arimo”. Yongeyeho ko ibikorwa by’ubutwari byaranga buri wese wabiharaniye ko bisaba ibikorwa gusa, abasaba guharanira kuba intwari no kwigira ku ntwari z'u Rwanda no gusigasira ibyagezweho nk’uko byaranze bamwe mu Ntwari z’Igihugu mu byiciro bitatu zibarirwamo ari byo; Imanzi, Imena, n’Ingenzi.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere Lt. Col. Joseph Besigye yakanguriye abaturage guhaguruka bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere, bakarwanya bwaki n’igwingira mu bana abizeza umutekano nk'uko babyiboneye ko Igihugu kirinzwe mu Kirere, mu mazi no kubutaka ko abibwira ko bahungabanya umutekano w'Abanyarwanda bari kwibeshya. Yababwiye ko amahanga ashaka gutera u Rwanda batazabigeraho ati ‘‘Igihugu cyacu kirasengeye, abatwifuriza inabi ntibazabigeraho, mufite ingabo nta kindi zishinzwe, ko inshingano ya mbere ari ukurinda imbibi z’Igihugu no gufatanya n’abaturage mu rugamba rw’iterambere,” anasaba kandi abahawe amazu yatashywe kugira uruhare mu kuyafata neza.