Hibutswe ku nhuro ya 25 abatutsi biciwe muri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo

Ku nshuro ya 25 hibutswe abatutsi biciwe muri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 basaga 1000 bashyinguye mu rwibutso rwa Nyundo hanashyingurwa undi mubiri wabonetse nyuma y’imyaka 25.

 

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere buri kumwe n'Ubuyobozi by'inzego z'umutekano, abafite imiryango yiciwe ku Nyundo, abaje ku bafata mu mugongo ndetse n'abaturage b'Umurenge wa Nyundo cyabanjijwe n’ijoro ryo kwibuka kuri uyu wa 08 Mata 2019 ahaganiriwe ku mateka ya jenoside mu murenge wa Nyundo.

 

Ubutumwa bwatanzwe,ubuhamya bwatanzwe ndetse n'indirimbo nyuma y’urugendo rwo kwibuka guturuka ku murenge wa Nyundo rwerekeza ku Rwibutso byagarutse ku bugome Jenoside yakoranywe, ingaruka zayo bushimira ingabo zayihagaritse ndetse n'Ubuyobozi bwiza bwabashije kongera kubanisha abanyarwanda.

 

Abitabiriye iki gikorwa kandi basabwe gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haharanirwa ko hatazigera hagira igisubiza abanyarwanda mu macakubiri ahubwo bagakomeza kunga ubumwe mu kwiyubakira igihugu bifuza.

Back