Hatashwe amashuri mashya, Ababyeyi bibutswa kujyana abana ku ishuri
Mu karere ka Rubavu hatahwaga ibyumba by'amashuri bisaga 400 byuzuye,ababyeyi bibutswa guharanira ko hagira umwana n'umwe utiga kuko byaba bibabaje mu gihe baba begerejwe ibi bikorwa remezo ariko ntibabibyaze umusaruro.
Ibi ababyeyi babyibukijwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2021 ubwo hatahwaga ibyumba by'amashuri byari byuzuye mu Mirenge ya Gisenyi,Rugerero,Nyundo na Nyakiliba bizafasha abana kugabanya ingendo ndetse n'ubucucike.
Nyuma yo gutaha ibi byumba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge,Abayobozi b'ibigo,ababyeyi ndetse n'abanyeshuri bagaragaje ko bigiye gufasha mu kuzamura ireme ry'uburezi ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19 kuko abana baziga bisanzuye.
Niyogisubizo Sandrine,Umusheruri mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nyakiliba yagaragaje ko ibi byumba bigiye kubafasha kurudhaho kwiga neza kuko aho kuba basaga 70 mu cyumba ubu barimo kwiga ari 43 bituma barushaho gukurikira neza amasomo yabo.
Yagize ati:'' Ibi byumba twabyishimiye cyane kuko tutazongera kwigz tubyigana, urumva ntabwo kwiga murenze 70 mu cyumba cy'amashuri bihwanye n'uko ubu turimo kwiga turi 43. Bizadufasha kurushaho gutsinda neza.''
Abarezi n'ababyeyi baharerera bavuga ko ibyo byumba by'amashuri byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri kuko ishuri rimwe rizajya ryigirwamo n'abana batarenze 46 mu gihe mbere abana bigaga bari hagati ya 70 na 90 mu cyumba kimwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba Tuyishime Jean Bosco ,avuga ko ari intambwe nziza izafasha mu kugera ku ireme ry'uburezi ariko kandi agasaba ababyeyi kugira umuhate wo gukangurira abana kwitabira ishuri uko bikwiye.
Yagize ati:''Iyi ni intambwe ikomeye duteye mu gushimangira ireme ry'uburezi kuko ibi byumba ari igisubizo ku kibazo cy'ubucucike twari tumaranye iminsi ariko hakaba harimo no koroshya ingendo kuko hari n'ibigo by'amashuri bishya twujuje. Turasaba abayeyi rero kuzana abana bose kwiga kugira ngo ibi bikorwaremezo bibyazwe umusaruro twabiherewe.''
Muri uyu mwaka mu Karere ka Rubavu hubatswe ibyumba 1045 harimo 871 bitageretse na 144 biri mu nyubako 18 zigeretse rimwe na 23 biri mu nyubako izaba igeretse kabiri muri ibi byumba byose harimo 935 bisakaye harimo 420 byuzuye neza. Biteganijwe ko n'ibisigaye bigomba kuba byuzuye neza mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.