Hatangiye guhuza inzibutso himurwa imibiri 147 yari Rutsiro ishyingurwa mu rwibutso rwa Nyundo
Muri gahunda yo guhuza inzibutso kugira ngo zirusheho kubungabungwa,imibiri 147 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komine Nyamyumba yari ishyinguye mu rwibutso rwa Kabujenje mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rubavu yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kurushaho kuyiha icyubahiro ikwiriye.
Iki gikorwa cyahuje na tariki ya 09 Mata kuko ari bwo by’umwihariko Nyundo isanzwe yibuka kuko ku munsi nk’uyu mu 1994 aribwo abatutsi bari bahungiye muri Katedarari ya Nyundo biteze kuyikiriramo aribwo bishwe kimwe na bagenzi babo bari mu nkengero zayo.
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.
Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n’ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n’uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.
Ati “Ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.
Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka’’.
Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y’abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.Biteganijwe ko ku itarikiya 30 Mata 2021 imibiri 448 iri mu rwibutso rwa Rugerero izimurirwa mu rwibutso rwa Komini Rouge, hagashyingurwamo imibiri 142 yabonetse ku ku kibuga cy’indege naho ku wa 15 Gicurasi 2021 hagashyingurwa mu cyubahiro imibiri 17 yabonetse mu mu Murenge Mudende mu rwibutso rwa Kanzenze.
Back