Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwinjiza abagore mu ikoranabuhanga
Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya ifatanije na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango zatangije ubukangurambaga mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bugamije gukangura abari n’abategarugori kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba no gutanga serivisi zitandukanye.

Iki gikorwa cyaranzwe no guhugura abagore mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu ku buryo bwo kwisabira servise bifashishije ikoranabuhanga ndetse no kuganira ku nzitizi n’imbogamizi zikibangamiye abari n’abategarugore mu kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Nyuma y’amahugurwa abagore mu mirenge yabo bahawe ndetse n’isuzuma ryakozwe ku bufatanye na Dot Rwanda ababaye aba mbere bahembwe telephone(Smart phones) zizakomeza kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya Ingabire Paula yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gusaba ndetse no mu gutanga serivise ari ingenzi kugira ngo hirindwe birusheho gukorwa mu buryo bworoheye buri wese kandi bwihuse.
Yagize ati:’’ Mu gihe Igihugu cyihaye intego yo kwihuta mu iterambere ni nghombwa ko ibyiciro byose bisobanukirwa ikoreshwa ry’ikoraabuhanga kugira go abaturage basabe kandi bahabwe ku gihe ibyo bifuza kandi bibagenewe by’umwihariko umwari n’umutegarugori.’’
Yasabye abagore bahuguwe gukwirakwiza ubumenyi bahawe bahereye mu ngo zabo ndetse no mu baturanyi kugira ngo abafite ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi bashobora kuryifashisha basaba servise barusheho kwiyongera.

Miisitiri w’iterambere ry’Umuryango Nyirahabimana Solina yasabyea abagabo kwishimira ko ikoranabuhanga ryatashye mu ngo zabo aho rigiye kuborohereza mu buzima bwabo bwa buri munsi basaba ndetse banahabwa serivisi zabasabaga gukora ingendo ndende kugira ngo babashe kuzihabwa.
Yagize ati:’’Icyo dusaba aba bagore bahuguwe ni ukubyaza umusaruro ikoranabuhanga bahuguwemomo basaba serivise zitandukanye bari basanzwe babona bibagoye bityo bikabafasha kwihutisha imiryango yabo mu iterambere. Ntimukwiye kandi kuryihererana ahubwo mugomba kurisangiza abo mu ngo zanyu ndetse n’abaturanyi kugira ngo intego y’ubu bukangurambaga igerweho.’’
Yijeje ko ibibazo bitandukanye bikibangamiye umugore mu iterambere birimo iby’ubumenyi buke ku ikoranabuhanga, iminara itarakwira hose mu gihugu ndetse n’ubushobozi buke bw’abari n’abategarugori mu kwigurira telephone bikomeje gutekerezwaho aho by’umwihariko hari gahunda yo gutangira guha abagore inguzanyo za telephone zizajya zishyurwa gahoro gahoro.
Ku ruhande rw’abagore bahuguwe ku ikoranabuhanga banagize amahirwe yo gutsindira smart phones bashima kuba barahuguwe bakagaragaza ko ubumenyi bahawe ndetse n’izi telephone bizabafasha kunguka umwanya ndetse n’amafaranga batakazaga bajya gushaka servise zishobora gusabirwa ku ikoranabuhanga ndetse bakanarisangiza n’abaturanyi babo’
Kuri ubu abanyarwandakazi ijana , 16 muri bo nibo bakoresha ikoranabuhanga basaba serivisi zitandukanye, mu gihe mu ngo ijana, 13 arizo zirifiteho ubumenyi.
Mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubumenyi bw’Ikoranabuhanga hamaze guhugurwa abajyanama mu ikoranabuhanga basaga ibihumbi 30 mu gihugu hose ndetse n’abasaga 1500 mu karere ka Rubavu ndetse ibikorwa byo kubongera birakomeje.