Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza gacaca z’imitungo yangijwe
Mu karere ka Rubavu kimwe n’ahandi hose mu gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza Gacaca z’imitungo yangijwe kugeza ubu itari yishyurwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba hari abadafite ubushobozi ndetse n’abinangiye.
Atangiza iki cyumweru mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Rwaza,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMPAYIZINA Marie Grace yavuze ko hagiye kwifashishwa inteko z’abaturage kugira ngo hamenyekane amakuru ku mitungo y’abangije iby’abandi kugirango yifashishwe mu kwishyura ariko anasaba abadafite ubushobozi gutera intambwe bagasaba imbabazi.
Yagize ati :’’Nibyo koko hari abo bigaragara ko usanga uyu munsi nta mitungo bafite ariko hakaba n’abandi bigaragagara ko yagiye igurishwa mbere yuko igihe cyo kwishyura kigera, hari abandi ubona ko habayemo no gushaka guhisha imitungo, ubu bikaba bigoranye ariko mu nteko z’abaturage hazatangwa amakuru yose noneho tumenye uburyo tubikurikirana’’.
Yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Rubavu kwitabira gukemura mu mahoro ibibazo bafitanye, ashimangira ko gusaba imbabazi uwo wakoreye icyaha ufite icyo usabiraho nawo ari umwe mu miti yo kurangiza iki kibazo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Yagize ati :’’Igihe kibaye kirekire, niyompamvu tuvuga ko nujya gusaba imbabazi agomba kugira icyo asabiraho imbabazi kuko niba yaratinze kumwishyura yakagombye byibura kuba hari make yabonye muri yayandi yamwemereye akayamusabiraho imbabazi. Kuko uyu munsi kugira ngo umuntu agusabe imbabazo akubwira ngo mumbabarire nabwo aruko umwibukije ntabwo icyo gihe twumva ari ibintu bimuvuye ku mutima, ariko igihe runaka azahaguruka agafata inshuti agafata umuvandimwe ati mpereza tujye kwa runaka njye gusaba imbabaza ndatekereza nuwo azagera imbere azagira umutima wo kuzimuha .’’
MUTAYOMBA Naphtal utuye mu mudugudu wa Cyanika, akagari ka Rwaza, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ni umwe mu bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi agaragaza ko kuba Inkiko Gacaca zaraciye imanza, zikanaba itegeko, kugeza ubu hari abasahuye n’abangije imitungo yabo badafite ubushake bwo kubishyura.
Ku ruhande rw’abangije imitungo ya bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanura ko icyatumye batishyura harimo kubura ubushobozi ariko bakagaragaza ko bakurikije imyaka ishize bagiye kugerageza bakagira ayo batanga bakayashingiraho basaba imbabazi.
Mu karere ka Rubavu habarurwa abagera kuri 70 basahuye bakanangirizwa imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi itarishyurwa.