Hatangijwe ibikorwa by’umushinga Shema Power Lake Kivu Limited wo gukura 56 Megawate mu Kiyaga cya kivu
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na Shema Power Lake Kivu Limited(SPLK Ltd)yUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo Eng.Uwase Patricie ari kumwe na Lord Irvine Laidlaw, Umuyobozi wa SPLK ltd,Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n'abandi bayobozi batangije umushinga wo gukura 56MW muri gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga wa Leta yashimiye iyi kompanyi yo muri America kuba yarahisemo gushora imari mu Rwanda agaragaza ko uje kunganira gahunda Igihugu cyihaye yo kuzaba kugera muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi aho u Rwanda.
Yagize ati:’’ Turashimira umushoramari kuba yarahisemo kuza gushora mu gihugu cyacu ariko nanone agashora imari ye mu guhigikira icyerekezo twihaye cyo kuaza Abanyarwanda bose bafite amashanyarazi muri 2024.’’

Yasabye ko uyu muriro wazaba wizewe ndetse n'abaturage bakazoroherezwa kuwubona bitabagoye kugira ngo koko uzabashe kugeza ku baturage impinduka bawitezeho zirimo urumuri ndetse no kuwukoresha mu bikorwa bitandukanye bigamije kwiteza imbere.
Mu izina ry'abaturage bazungukira kuri uyu mushinga haba mu kugezwaho amashanyarazi ahagije ndetse no kuwuhabwamo imirimo, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yijeje kuzawusigasira haharanirwa ko intego zawo zigerwaho.

Lord Irvine Laidlaw, Umuyobozi wa SPLK ltd yagaragaje ko yahisemo gushora imari ye mu Rwanda kuko ari Igihugu gifite umutekano ndetse kinihuta mu iterambere ibyo byombi byamweretse ko adashobora guhomba.
Yagize ati: ‘’ Nahisemo gushora amafaranga yanjye mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano kandi byihuta mu iterambere. Iyo ushoye ahantu nk’aho rero nta mpungenge zo guhomba ziba zihari kuko uba wizeye ko ibikorwa byawe bizaramba.’’

Yizeza ko uhereye uyu munsi nyuma y’amezi 22 abaturage ba mbere bazatangira kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri uyu mushinga uzatwara akayabo k’amadorari y’Amerika asaga miliyoni 170.

Uyu mushinga ni umwe mu iteganywa gufasha Igihugu kugera ku ntego yo guha abaturage bose amashanyarazi kugera muri 2024 aho gisabwa kuzaba gifite amashanyarazi angana na Mega wate 556 mu gihe kugeza ubu kiri kuri mega wate 224,5.
