Hasojwe ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge hasabwa gukomeza kurangwa n’urukundo

Abitabiriye igiterane cyo gusoza ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge cyateguwe ku bufatanye n’Impuzamatorero mu karere ka Rubavu bongeye kwibutswa ingaryuka z’amateka mabi y’umwiryane yaranze Igihugu aho yanakijegege kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 basabwa gukomeza kubaka Igihugu hashingiwe ku rukundo.

Ibi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yabigarutseho kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2019 ubwo yashimiraga impuzamatorero ndetse by’umwihariko abayoboke b’amadini atandukanye akorera mu karere urukundo rukomeje kubaranga rugaragarira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no mu gihindura imyumvire biganisha ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: ‘’ Ni byinshi nk’Ubuyobozi dushimira amadini n’amatorereo ariko by’umwihariko dushima umusanzu mutanga mu gutoza abaturage urukundo muhereye ku bayoboke banyu biganisha mu gushyira hamwe hubakwa ubunmwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ri nabwo dukwiye gukomeza gushimangira nk’umusingi w’iterambere twifuriza Igihugu cyacu.’’

Yemeza ko nyuma ya Jenoside hari intambwe nini imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ariko akagaragaza ko hataragerwa ku kigero cyifuzwa bityo agasaba uruhare rwa buri wese mu gukumira icyo aricyo cyose cyahembera inzangano ahubwo ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere bugakomeza kubaranga muri byose.

Ku bufatanye n’Impuzamatorero, muri iki giterane hishyuriwe Ubwisungane mu kwivuza abasaga 350 mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza ndetse no kugira uruhare mu kwesa Imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2019-2020.

Back