HASOJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KURENGERA UMUGUZI

kuri uyu wa Gatanu, hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) mu Karere ka Rubavu. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umuguzi, uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: "Muguzi, gira uruhare mu kurengera ibidukikije."

Mu gihe cy’ubukangurambaga, hasuwe amasoko atandukanye arimo irya Gisenyi, Mbungangari, Mahoko, Bazirete na Kabumba. Abacuruzi ndetse n’abaguzi bakanguriwe gukurikiza amategeko n’amahame arengera umuguzi no kwita ku bidukikije.

Itsinda rya RICA rikoranye n’Ubuyobozi bw’Akarere basabye abacuruzi kubahiriza amategeko ajyanye no:

  • Kugaragaza ibiciro ku bicuruzwa
  • Kwirinda kugurisha ibicuruzwa byarengeje igihe
  • Kubahiriza ibipimo
  • Gutanga inyemezabwishyu yemewe (fagitire) ku bakiriya

Abaguzi bibukijwe uburenganzira muri ubu bukangurambaga:

  • Guhabwa ibujuje ibipimo
  • Guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge
  • Guhabwa amakuru y’ukuri kandi yuzuye cyangwa serivisi uguze
  • Kwakirwa neza
  • kwishyurwa cyangwa gusimburirwa igihe baguze igicuruzwa gifite inenge
  • Guhabwa inyemezabwishyu yemewe

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bashimye uru ruhare rwa RICA ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere mu kubungabunga uburenganzira bwabo, banizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu gukumira ibikorwa bihabanye n’amategeko no kurengera ibidukikije.

Ubu bukangurambaga bwatangije urugendo rwo gushishikariza abaguzi kumenya uburenganzira bwabo, no gufatanya n’abacuruzi mu kubahiriza amategeko no gukomeza kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Back