Hashyizweho ihuriro ryo kuvugutira umuti ibibazo by’imboga n’imbuto

Abafatanya bikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto muri Rubavubashyizeho ihuriro rizajya rihuza abafatanyabikorwa bose bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto, bagashakira hamwe ibisubizo ku bibazo bigenda bigaragara muri urwo ruhererekane nyongera gaciro mu karere.

Nk’uko byasabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier ubwo yatangizaga  inama yateguwe ku bufatanye n’umushinga HortInvest kuri uyu wa 20 Werurwe 2019 ngo ni ngombwa ko abari mu ruhererejkane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto batangira kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati:’’Nk’uko duhora dutozwa umuco wo kwigira no kwishyakamo ibisubizo, igihe ni iki ngo abafatanyabikorwa bari muri uru ruhererekane bashyireho ihuriro rizajya ryigira hamwe ibibazo bitandukanye byugarije ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto.’’

Ku ikubitiro iri huriro ryasabwe kuvugutira umuti ibibazo by’isoko ry’imboga aho mu bihe byashize hagaragaye ikibazo gikomeye cy’umusaruro wiyongereye cyane ukarenga isoko ariko banibutswa gukangurira abaturage kuzifashisha mu kuboneza imirire harandurwa igwingira ry’abana n’ibibazo by’imirire mibi.

Ibindi bibazo iri huriro rizacukumbura ndetse rigaha umurongo harimo nko kuba ubuhinzi bw’imboga n’imbuto budakora kinyamwuga, gushakira hamwe uburyo hatezwa imbere kongerera agaciro umusaruro ndetse no kuwuhunika kugirango utangirika.

Iri huriro ry’abafatanyabikorwa ku ruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto ryatangijwe mu karere ka Rubavu rizahuriza hamwe ibigo bitandukanye bya leta, iby’abikorera, amakoperative,amashuri makuru, imishinga n’imiryango itegamiye kuri leta, amabanki n’abandi bafatanyabikorwa bose bafite aho bahurira n’uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto.

Gushyiraho iri huriro rizajya rikorera muri JADF y’Akarere ka Rubavu, muri komisiyo y ‘ubukungu bijyanye na gahunda ya Leta ya kane y’impinduramatwara mu buhinzi (PSTA4) ishyira cyane imbere ubuhinzi bushingiye ku guteza imbere impererekane nyongera gaciro zo mu buhinzi, cyane cyane hagamijwe guhingira amasoko ndetse no kurwanya imirire mibi.

Komite yatowe iyoboye na Perezida Musabyimana Mustafa,visi peresida Nyirabizimungu Jacqueline, n’ umwanditsi uhoraho Mukarubuga Gentille.

Hashyizweho kandi n’itsinda ry’Impuguke zizajya zifasha iri huriro gushyira mu bikorwa inshingano ziremereye rigizwe n’abahagarariye ibigo bikurikira: RAB (Iry’umugabe Benjamin), Kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Busogo/ UR-CAVM (Musabwayire Console), umushinga wa PASP Rubavu (Niyoyankunze Innocent), uhagarariye abagronome b’imirenge (Kagina Diogene), n’umushinga HortInvest (TwikirizeSeraphine).

Umushinga HortInvest wateye inkunga iki gikorwa ni umushinga ugamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto mu Rwanda, ukaba ukorera mu turere 6 twa Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Muhanga.

Uyu umushinga uterwa inkunga na guverinoma y’abahorandi, ukaba ushyirwa mu bikorwa ku bufatnaye bw’ibigo 5 bizana ubumenyi butandukanye aribyo SNV, IDH, Wageningen University, Agriterra ndetse na Holland Greentech.

Back