HAFUNGUWE URUGO MBONEZA MIKURIRE RW'ABANA RWA NYARUBANDE

Ku wa 27 Werurwe 2026  Abayobozi baturutse muri World Bank Rwanda na (NCDA) National Child Development Agency ndetse na (RBC) Rwanda Biomedical Centre  batashye urugo mbonezamikurire rw'abana bato rwa Nyarubande.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Rubavu herekanywe ibikorwa bitandukanye uru rugo rwagezeho rukaba rwarakiye abana bagera 1955 bigishwa ndetse bitabwaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Iterambere Bwana Nzabonimpa Deogratias arashima abafatanyabikirwa batandukanye babishyizemo imbaraga ko iyo bitaba imbaraga zabo ntago iki gikorwa kiba cyarashyize mubikorwa  ati" natewe ishema nururugo kuko muri mu cyerekezo igihugu cyifuza ibi bikaba uruhare rwaburiwese cyane ababyeyi bagafatanya nabarezi mu mikurire yababo "

Gilbert Munyempano umuyobozi mukuru wungirije  ikigo mboneza mikurire mu Rwanda yashimiye ababyeyi n'abarezi uruhare bagira mu mikurire ndetse n'imyigire y'abana ati " izi ngo mbonezamikurire  ziba zubakiwe abana kugira ngo zibafashe gukura mu bwenge  ndetse no gukuza  ubwonko bwabo .” 

Akomeza gukangurira ababyeyi  gukomeza gufatanya n'abarezi kugira ngo babafashe kurera abana neza ndetse bifashe n'ababyeyi gukora akazi batekanye kuko baba babasize ahantu hizewe

Amanda E. Devercelli Umuyobozi wa WBG yagize ati  “ntago  nishimiye gusa inyubako ahubwo nishimiye nuko umwana aboye aho kubonera uburezi  bukwiye “ avuga ko kandi uburezi bw'umwana atari ukumwitaho gusa ahubwo ari inshingano  za buri munsi zihujwe n'ubuzima dusanzwe tubamo.  

Ni urugo   rw'ubatswe ku bufatanye na Banki yisi  rwiyongereye ku zindi 1638 zihari rukaba rwakira abana bava Ku mezi 6 kugeza Ku myaka 5 .   Uru rugo  kandi rwubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Banki y'Isi binyuze mu mushinga wo kurinda no kugabanya igwingira mu bana bato (SPRP) rukaba rwaratwaye miliyoni 196 z'amafaranga y'uRwanda Ni urugo rwubatswe hafi  nu mupaka uhuza uRwanda na DRC  Ku bufatanye bwa Banki y'isi ishami ry'umuryango wabibumbye wita Ku bana.

Back