Guverineri n’inzego z’umutekano ku ntara bitabiriye inama y’umutekano yaguye

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano mu ntara bitabiriye inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rubavu bibutsa ko umutekano ari ishingiro rya byose Igihugu kimaze kugeraho ndetse n’ibyo giteganya basaba ko kuwubumbatira byaba ibya buri wese.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe aho Akarere kageze gekemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse n’aho kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2018-2019 hashimwa intambwe ikomeje guterwa ariko Akarere gasabwa kurushaho kongera umuvuduko.

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe ko Akarere kageze ku kigero cya 70,1% gashyira mu bikorwa imihigo kahize mu mwaka wa 2018-2019 aho hari imwe mu mihigo yamaze kweswa 100% naho indi igera ku 10 ikaba ikiri inyuma aho bisaba Akarere imbaraga kugira ngo nayo izeswe.

Guverineri yagize ati:’’ Icyo twibukiranya ni uko nta mpamvu n’imwe yo gusubira inyuma ku umwanya aka karere kagize mu mihigo y’umwaka ushize nk’uko twabyemeeanije. Rubavu ni Akarere gafite byose bikemerera kuba aka mbere ku buryo budasubirwaho.’’

Akomeza asaba gushyiramo imbaraga zose agaragaza ko ntarirarenga mu gihe ubushake bwaba buhujwe n’ubushobozi iyi mihigo yose yakweswa nta kabuza.

Ku bijyanye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage hagaragaye ikinyuranyo mu mirenge aho hamwe usanga bageze kure mu gihe abandi bakiri inyuma Akarere gasabwa kurushaho gukurikirana by’umwihariko imirenge ikiri inyuma ndetse n’ihuzwa rya raporo n’ibigaragara mu baturage(terrain).

Guverineri yagize ati:’’ Uretse kuba aka karere ari kamwe mu twunganira umurwa mukuru wa Kigali ni na kamwe mu tugize ikigega cy’Igihugu ibi ntibishobora guhuzwa no kuba humvikana ibibazo by’abana bafite imirire mibi ndetse n’igwingira. Icyo dusaba inzego zose ni uguhaguruka tukegera abaturage tukabigisha kandi abaturage bacu barumva.’’

Agaragaza ko mu gihe haba hari abakibangamiwe n’ibibazo bitandukanye birimo imirire mibi n’igwingira,umwanda no kurarana n’amatungo,ubukene bukabije, kutagira amacumbi ndetse n’ubwiherero iterambere ryifuzwa ritagerwaho agasaba uruhare rwa buri wese mu kubanza guharanira ko abaturage babaho bishimye.

Hasozwa iyi nama abayitabiriye bibukijwe ko umutekano ariwo zingiro rya byose birimo gusigasira ibyagezweho ndetse no gukomeza kwihuta mu kuugera kuri byinshi bagaragarizwa ko utashoboka abaturage batawugizemo uruhare aho ari ngombwa gukomeza ubufatanye haba mu kurara amarondo ndetse no mu guhana amakuru ku gihe.

 

Back