Guverinari Munyantwari yashimye uruhare rw'amadini n'amatorero mu kubaka Igihugu
Guverinari w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yashimye uruhare rw'amadini n'amatorero mu kubaka Igihugu binyuze by’ibanze mu nyigisho ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kubaho neza.

Guverineri Munyantwari yagarutse kuri ibi bikirwa ubwo yifatanyaga n'Abayoboke b'idini ya Isilamu ku rwego rw'Intara mu gikorwa cyo gusangira no kuremera abatishoboye basengera muri iri dini by'umwihariko muri iki gihe bari mu kwezi gutagatifu kwa Isilami Ramathan.
Yagarutse kandi ku kamaro k’amadini n’amatorero aho afatiye runiniIigihugu kuko barera imitima,ubwenge n'imibiri ya buri wese,kandi uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu rugera kuri buri wese.

Agira ati:"Ndashima uruhare rw'idini ya Isilamu mu bikorwa bitandukanye kuko badufasha kurera imibiri n'imitima y'Abanyarwanda bahereye ku bayoboke babo ari nabo baturage muri rusange, uretse ubufasha buhabwa abatishoboye by’umwihariko ubutumwa mutangabugera no ku batari abayoboke banyu kuko abo bwacengeye babusangiza abo bahuye.
Guverineri Munyantwari yashimangiye ko ubufatanye bugamije iterambere bugomba gukomeza kuranga buri wese kugira ngo hakomeze gusigasirwa ibyiza Igihugu gikomje kugeraho kandi kirusheho kwihuta mu iterambere ntakurangara ndetse buri wese abigizemo uruhare.

Mufti w'u Rwanda wungirije Sheihk Nshimiyimana Swaleh yashimye Ubuyobozi ubufatanye bukomeza kuburanga mu kuzamura abanyarwanda bose muri rusange ashimangira ko bagiye gukomeza kongera ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza.
Agira ati:"Umukirisito muzima niwe muturage muzima mu nshingano zacu dufite kubitaho ibikorwa byacu bikarushaho kubegeraho,tugiye gukomeza ku bishyiramo imbaraga aho Igisibo gitagatifu kizakomeza kuragwa n'ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye,kandi ntibikwiye kuba muri icyo gihe gusa ahubwo bizakomeza."

Uwase Asinath umwe mu bayoboke b'idini rya Isilamu mu karere ka Rubavu ni umwe mu bishmira ibikorwa birimo kubaremera agira ati:"Nkanjye hari ibikorwa abo dusangiye idini bagiye bankorera bikamfasha kwiteza imbere nikura mu bukene . Icyo twizeza nuko tubifata neza bikagira aho bidukura naho bitujyana."
Ubuyobozi bw'idini ya Isilamu bwemeza ko muri uku kwezi kw'igisibo hazakomeza ibikorwa birimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishiboye,gusangiza abatabifite n'ibindi bitandukanye.