Dr Munyakazi yashimiye abana bahisemo kwiga kurerera u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac MUNYAKAZI yashimiye abanyeshuri ba TTC Gacuba ya II kuba barahisemo kwiga uburezi bibaganisha mu cyerekezo cyo kurerera u Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 04 Mata 2019 ubwo yasuraga iri shuri ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Dr NDAYAMBAJE IRENEE nyuma yo gusura ikigo, Teaching Resource Center, Smart Classroom n’ibindi yashimye imyigishirize muri iri shuri ashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda bakiranywe.
Yagize ati: “Ntawabura kubashimira kuba mwarahisemo neza aho mwiyemezaga kuzaba abarezi barerera u Rwanda mwubaka ahazaza hatajegajega h’igihugu cyanyu; Mukwiye gukomeza kwiga mushyizeho umuhate rero kugira ngo muzabe koko mutanga uburezi bufite ireme.’’
Yaboneyeho kubibutsa ko batazavamo abarezi beza mu gihe bazaba bishoye mu ngeso mbi zinyuranye n’indangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda abasaba kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge, ubwomanzi n'ubundi bushukanyi bwose.
Umunyamabanga wa Leta yakomeje yibutsa ko Guverinoma y'u Rwanda nayo yahaye agaciro abarimu aho yatangiye kuzamura umushahara wa mwarimu kandi ko iyi gahunda ikomeje kuzageza aho mwarimu azahembwa nk'abandi bakozi ba Leta ndetse akazagera naho azabarusha kubera ko akorera Leta akazi k'intangarugero.
Yaboneyeho kandi gutangariza aba banyeshuri ko Leta y'u Rwanda yabatekerejeho aho guhera uyu mwaka abazarangiza bazajya bahabwa amahirwe yo gukomeza kwiga kaminuza kandi ntibishyure.
Ikindi nuko "priority" yahabwaga abize amasomo ya "Sciences" yo kwiga kaminuza izahabwa abana biga TTC kandi barangiza ntibishyure bakaza bakigisha imyaka 3 barangiza bakajya kwiga "master's program."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi Dr NDAYAMBAJE IRENEE yamenyesheje abanyeshuri ba TTC ko Leta yabateguriye amahugurwa aho mu minsi mike batangira kuyahabwa guhera ku biga S4 kugeza S6.
Yaboneraho kumenyesha abanyeshuri ba TTC gahunda ihoraho yateganyijwe na MINEDUC/REB yo gusuzuma imyigire y'abanyeshuri yiswe "Comprehensive assessment" ku rwego rw'igihugu buri mwaka kuri buri somo ryose ryigishwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwampayizina Marie Grace yashimiye abashyitsi n’abanyeshuri ba TTC kubera ibyivugo byiza bafite mu masibo abasaba gukomeza kubitekerezaho no kubishyira mu bikorwa.
Yasabye kandi abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko kuzitwararika bagakomeza kuba intangarugero birinda ibishuko, ibiyobyabwenge, inda zidateganijwe n’ibindi byakwangiza icyerekezo bahisemo cyo kuzavamo abarezi beza b’ejo hazaza.
Mu gihe kandi twitegura kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi abanyeshuri basabwe kuzitabira ku buryo bw'intangarugero baharanira kwiyubakira Igihugu cyunze ubumwe kizira ingengabitekerezo ya jenoside.