DP WORLD YATANGIJE KU MUGARAGARO UBUBIKOBW'IBICURUZWA I RUBAVU IGIKORWA CY’INGENZI MU GUTEZA IMBERE UBUCURUZI MPUZAMAHANGA
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias afatanyije n’inzego zitandukanye, batashye ku mugaragaro umushinga wa DP World Rubavu Logistics Hub, igikorwa kigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rugenda rugeraho nk’igihugu gifite umwanya w’ingenzi mu guhuza ubucuruzi mpuzamahanga no koroshya ubuhahirane mu karere.
DP World imaze imyaka ikorana n’u Rwanda kuva mu 2018 binyuze kuri Kigali Logistics Platform, umushinga wafashije cyane mu guhindura uburyo ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu gihugu bitwarwagamo. Uyu mushinga wagabanyije igihe cyakoreshwaga mu gutwara no kwakira imizigo kiva ku minsi 10–14 kigera ku minsi 3 gusa, ugabanya n’ikiguzi cy’ubwikorezi ku kigero cya 20%. Byanatanze imirimo irenga 667, aho 98% by’abakozi ari Abanyarwanda.
Rubavu Logistics Hub: Umushinga uje guhindura uburyo ubucuruzi bukorwa ku mupaka
Akarere ka Rubavu ni kimwe mu byambu by’ingenzi byambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Buri munsi, hagati ya kontineri 100–120 zinjira cyangwa zisohoka zinyuze ku mupaka wa Petite Barrière, zigana mu mujyi wa Goma ufite abaturage hafi miliyoni ebyiri bashingira ku bicuruzwa byinshi bituruka mu Rwanda.
Kugeza ubu, iri buhahirane ryifashishaga ububiko buto bwa metero kare 300 bufite ubushobozi bwo kubika toni 1,200 gusa, bukoresha uburyo bwa kera bwo kwandika mu bitabo, bikaba byatindaga kongeraho iminsi 2–3 yo gutegereza ndetse bigateza umuvundo ku mupaka.
Ariko ubu, Rubavu Logistics Hub ije guhindura isura y’ubu bucuruzi. Ifite ububiko bugezweho bwa metero kare 5,000 bushobora kubika toni 20,000 by’ibicuruzwa. Ifite kandi ahabugenewe kubika ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba (cold storage) n’ahakorera ibiro. Hanubatswe imirongo 8 yihariye yo gupakira no gupakurura, ndetse hashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imizigo mu buryo bwa digitale busimbura uburyo bwo kwandika mu bitabo. Uyu mushinga ufite ubushobozi bwo gutunganya toni 70,000 ku mwaka, bukazazamuka bugera kuri toni 140,000.
Ubu bushobozi bushya buzafasha kugabanya igihe cyo gutegereza, kongera umuvuduko w’ubucuruzi, no guha amahirwe abacuruzi bato, amakoperative ndetse n’abohereza ibicuruzwa hanze yo kugera ku masoko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwizewe kandi bwihuse.
Gushinga urusobe rwa serivisi z’ubwikorezi mu Rwanda
Kuri ubu, DP World ikorera i Kigali, Rusizi na Rubavu, bityo igashinga urusobe rw’ibikorwa by’ubwikorezi byuzuzanya, bigafasha abakiriya kubona inyungu zinyuranye. Gutwara imizigo mu buryo bwihuse hagati y’ububiko butandukanye biroroshye, kandi abakiriya bahabwa serivisi zose mu cyanya kimwe zirimo imisoro, ububiko, isuzuma n’ubwikorezi. Hiyongeraho uburyo bwa digitale butanga ishusho y’imigendekere y’ubucuruzi mu buryo bugaragara kandi bwizewe, ndetse n’amahitamo yo guca mu nzira nyinshi z’ubucuruzi mu buryo bwizewe kandi bwihuse.
DP World yatangaje ko iri mu biganiro byo gutangiza icyiciro cya kabiri cya Kigali Logistics Platform kizaba gifite amasilo n’icyanya cyihariye cyo kubika no gutunganya ibiribwa. Yanagaragaje ko mu gihe yakwizera indi mishinga nka Kiyanzi Port na Rusizi Port, yiteguye kuyihuza muri uru rusobe rw’ibi bikorwa, bityo u Rwanda rukaba icyitegererezo cy’ubwikorezi bugezweho mu karere.