CYANZARWE: HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE URUHARE RW'ABATURAGE MU IGENAMIGAMBI RY’ITERAMBERE RY'AKARERE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, hirya no hino mu midugudu hatangijwe ukwezi kwahariwe gukangurira abaturage kugira uruhare mu igenamigambi ry’umwaka wa 2026–2027, aho abayobozi basuye abaturage kugira ngo bakusanye ibitekerezo byabo bigaragaza ibyo bifuza ko byitabwaho mu bikorwa by’iterambere.

Igikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo, kikaba ari na ho Intara y’Iburengerazuba yatangirije ku mugaragaro iki gikorwa. Cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana MULINDWA Prosper, hamwe n’Umugaba w’Ingabo za RDF mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Lt Col. Donat MURENZI.

Mu gihe kimwe, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana NZABONIMPA Deogratias yatangije iki gikorwa mu Murenge wa Bugeshi, naho Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madamu ISHIMWE Pacifique ayobora igikorwa cyo kugitangiza mu Murenge wa Busasamana, mu gihe abandi bayobozi b’Akarere bakusanyaga ibitekerezo mu yindi mirenge.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku bitekerezo byabo, kuko Umukuru w’Igihugu yashyize umuturage ku isonga ry’iterambere. Yabasabye gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere, Bwana MULINDWA Prosper, yashimangiye akamaro k’ubufatanye bw’abaturage mu igenamigambi, asobanura ko uruhare rwabo rutangirira mu gutanga ibitekerezo bigashyirwa mu igenamigambi, rukakomereza mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.

Visi Meya ushinzwe Ubukungu yagaragaje ko ibitekerezo by’abaturage bigomba kwibanda ku nkingi eshatu z’iterambere: Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza. Yanagarutse ku cyerekezo cyo guteza imbere Kabumba nk’umujyi wa kabiri uzunganira Rubavu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (2025–2029).

Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage yibukije abaturage ko Leta itakura abaturage mu bukene, ahubwo ibaha ubushobozi bwo kwiteza imbere, abasaba gukora cyane no gukoresha amahirwe bafite. Yashimiye abaturage ku bw’ibitekerezo byiza batanga, abizeza ko bizitabwaho mu igenamigambi, anasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga serivisi ku baturage batabanje gusaba ruswa cyangwa ikindi kiguzi.

Muri izi nama z’abaturage, hanasuzumwe ishyirwa mu bikorwa rya District Development Strategy (DDS) 2024–2029, hashimangirwa ibyo Akarere kamaze kugeraho hashingiwe ku bitekerezo byakusanyijwe mu myaka itatu ishize (2022/2023, 2023/2024, na 2024/2025), hanatangwa ibitekerezo bishya bizashingirwaho mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027.

Back