Croix Rouge y’u Rwanda yagobotse imiryango 173 iherutse gusenyerwa na wa Sebeya

Ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda imiryango 173 yo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero iherutse gusenyerwa n’ibiza by’imyuzure y’Umugezi wa Sebeya  byabaye ku 08 Gicurasi 2020 yashyikirijwe ibikoresho by'ibanze nyuma y’uko ibyo bari basanganywe byangirikiye mu mazu bari batuyemo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama nk’umwe mu bafite abaturage basenyewe n’ibi biza ndetse bagobotswe na Croix Rouge y’u Rwanda yashimiye ubutabazi bahawe agaragaza ko bugiye gufasha abaturage gukomeza kwisuganya nyuma y’ibi biza bahuye nabyo.

Yagize ati:’’Turashimira Croix Rouge kuko abaturage bacu bari bafite ikibazo cyo kongera kubona ibikoresho by’ibanze kuko abenshi muri bo  byatwawe n’amazi ibyasigaye bikaba byuzuyemo ibyondo ku buryo batari kubasha kongera kubikoresha. Byibura ubu babonye ibyo baheraho bisuganya.’’

Asaba abaturage kutongera gusubira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga akabizeza ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi haba mu kwimuka ndetse no kongera gutura ariko noneho ahantu hameze neza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’aho bari batuye.

Mbere yo gushyikiriza abaturage ibi bikoresho ,Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu Nshimiyimana Flavien yongeye kwihanganisha aba baturage kubw’ingaruka z’ibiza bahuye nabyo by’umwihariko mu bukungu abagaragariza ko ubufasha bahawe aribwo bwabashije kuboneka anabizeza ko Croix Rouge izakomeza kubaba hafi.

Yagize ati:’’Icyo tubasaba ni ugukomeza kwihangana muri ibi bihe bitaboroheye kubera ingaruka z’ibiza mwahuye nabyo aho bamwe mwabuze burundu amazu yanyu ndetse n’ibyari biyarimo. Ibi bikoresho by’ibanze tubazaniye nibyo byabashije kuboneka ariko tuzanakomeza kubaba hafi mu bushobozi buzajya buboneka.’’

Ku ruhande rw’abaturage bahawe ubufasha Mbarushimana Jean Claude ashimira Ubuyobozi bwabatabaye ku ikubitiro bukabakura aho bari batizeye kubona aho kuba bikinze no kubona ibyo kurya ndetse na Croix Rouge ibazaniye ibikoresho bibafasha kongera gutangira ubuzima bundi bushya.

Yagize ati:’’Turashimira mbere na mbere Ubuyobozi bwadutabaye mu gihe ibi biza byarimo biba bukaduhumuriza kuko hari ubwo ibintu biba ku muntu akagira ngo si byo; Babanye natwe mu gihe twaterwaga na Sebeya badushakira icumbi ndetse n’ibiribwa. Turashimira nanone namwe mutuzaniye ibi bikoresho kuko abenshi muri twebwe ibyo twari dufite byatwawe n’amazi.’’

Asaba Ubuyobozi no kubafasha kubona aho kongera kuba hatandukanye n’aho bari batuye kuko byagaragaye ko nta mutekano uhari kuko baramutse bahasubiye  igihe icyo ari cyo cyose Sebeya yazongera ikabasenyera ndetse ikaba yanabatwara ubuzima.

Ibikoresho iyi miryango imaze iminsi icumbikiwe ku bigo by’amashuri bya Kanama Catholique,Kanama Adventiste, EP Nyagasozi ndetse na GSNDA uko ari 173 yashikirijwe birimo ibiringiti,imikeka,indobo,amasafuriya ndetse hanatanzwe ibitenge na kigoma ku bagore batwite n'abafite abana bato.

Back