Bitarenze uku kwezi Icyambu cya Rubavu kigatangira kubakwa
Nyuma y'igihe kitari gito hategsrejwe itangira ry'Imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu, Inama yahuje Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias ari kumwe n'abakozi b'Akarere ndetse n'itsinda rigizwe n'abakozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ibikorwaremezo RTDA, Ikigo kizubaka,ikizagenzura ndetse n'abaterankunga hemejwe ko imirimo itangira bitarenze Mutarama 2020.
Rwiyemezamirimo yagaragaje ko muri uku Kwezi hagezwa ibikoresho byose ku kibanza ndetse kikanazitirwa
ahaganiriwe ku gutangiza ibikorwa byo iki Cyambu hanasurwa aho ibikorwa bizakorerwa (kick-off meeting).
Hemeranijwe ko ibikorwa bijyanye n'imirimo y'ibanze birarangira mu mpera z'ukwezi ahasabwe ko bitarenze icyumweru gitaha haba hagaragajwe gahunda y'ibikorwa kugira ngo irebweho n'impande zose zihuriye kuri uyu mushinga kugira ngo ibikorwa bitangira vuba hashoboka.
Biteganijwe ko kubaka Icyambu cya Rubavu (Phase 1) bizamara amazi 18 bizakatwara miliyari 6,5z'amadorari ya Amerika n'aho kucyuzuza cyose bukazatwara a madorari y'Amerika angana na Miliyari 9,2
Back